Euro 2020: Abafana b’ikipe y’igihugu y’ubudage bari kuvurirwa mu bitaro nyuma yo kutihanganira gutsindwa bagateza impagarara
Mu ijoro ryakeye tariki 15 Kamena 2021 France yatsinze 1-0 Germany. Benshi rero mu bari biteze ko ubudage buri bwegukane intsinzi kwihangana byabananiye birara mu kibuga basakirana n’abacunga umutekano rubura gica. Skysports ikurikirana by’umwihariko imikino yanditse ko abafana b’ubudage bakimara gutsindwa igitego kimwe cyabonetse mu gice cya mbere benshi binaze (paraglide)cyangwa se bijugunye mu kibuga bavuye mu myanya y’abafana. Birumvikana ko icyakurikiyeho ari ugutanga ubutabazi bw’ibanze mbere yo kubajyana mu bitaro. UEFA ubwayo bwakeye itanga itangazo ko abafana benshi bananiwe kwakira uko gutsindwa bakigaragambya bahangana n’abacunga umutekano wa stade yaberagaho umupira none benshi bari mu bitaro. Iryo tangazo rya UEFA rigira riti:’’Benshi mu bafana b’ubudage bari mu bitaro kubera gukomereka’’. Uyu mupira waberaga I Munich mu budage.
Imikino itegerejwe uyu munsi
Group B: Finland vs Russia: 2pm (St Petersburg)
Group A: Turkey vs Wales: 5pm (Baku)
Group A: Italy vs Switzerland: 8pm (Rome)