"Uburakari bwa Allah burimbure Israel" Abarabu bariye karungu

"Uburakari bwa Allah burimbure Israel" Abarabu bariye karungu

 Oct 18, 2023 - 22:56

Nyuma y'igitero cya Israel cyarimbuye ibitaro muri Gaza, abaturage bo mu burasirazuba bwo hagati barakaye barasaba urupfu ku ngabo za Israel.

Abaturage bo mu bihugu bitandukanye byo mu burasirazuba bwo hagati bari kwigabiza imihanda mu burakari butagira ingano nyuma y'uko ingabo za Israel zisandaje ibitaro muri Gaza, ibyatumye isi yose ihaguruka ikamagana ibyo bitero by'umwihariko mu bihugu by'Abarabu abaturage bakaba bari mu myigaragambyo ikarishye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, nibwo ingabo za Israel zarekurije amabombe aremerye ku bitaro bya "Al-Ahli Arab Hospital" biri mu Ntara ya Gaza, abarwayi n'abaturage bari bahahungiye barenga 500 bahita bahasiga ubuzima, mu gihe abandi barenga 900 bakomeretse.

Israel yashyize hasi ibitaro bya Al-Ahli Arab Hospital muri Gaza

Nubwo ibitangazamakuru binyuranye hirya no hino ku isi bikomeje kwandika ko ari ingabo za Israel zasandaje ibyo bitaro, ariko Israel yirenze irahakana ivuga ko atariyo yabikoze, ahubwo ngo ari uwundi mutwe wo muri Gaza wa Islamic Jihad wabikoze. Nyamara uwo mutwe wahise utera utwatsi Israel, ahubwo bavuga ko ari yo yabikoze.

Ku ruhande rwa Hamas ari nayo Israel ihanganye nayo, yatangaje ko ibyaha by'intambara Israel iri gukora izabyishyura ikiguzi gihambaye. Ni mu gihe ibihugu binyuranye birimo Misiri, Argeria, Iran , Iraq ndetse n'ibindi byinshi byo mu burasirazuba bwo hagati imyigaragambyo idakuraho yamagana Israel.

Abaturage bo mu burasirazuba bwo hagati barasabira urupfu Israel

Abo baturage bari kwigabiza ambasade zo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi mu bihugu byabo cyane iya Amerika bavuga bati " Urupfu kuri Israel kandi umujinya wa Allah urimburiye ingabo za Israel." Mu mvugo zikarishye nk'izi, biri gusaba abashinzwe umutekano gukoresha ingufu mu guhosha iyi myigaragambyo.

Mu gihe ibi byose biri kuba, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amarika ari muri Israel aho yasuye iki gihugu, akavuga ko "ibitaro atari Israel yabirashe ahubwo ari abandi". Akaba yemeza ko nta kimenyetso cyemeza ko ari Israel yabikoze.

Bikaba byari biteganyijwe ko Biden arajya muri Jordan ndetse agahura n'abandi bategetsi bo mu burasirazuba bwo hagati, ariko abaturage bavuze ko batamushaka kuko ngo ashyigikiye Israel.

Ibitaro muri Gaza byashyizwe ku butaka

Abaturage bo mu barabu bari kwamagana Israel mu burakari

 

Perezida Joe Biden uri muri Israel arahamya ko nta kimenyetso cyemeza ko ari Israel yarashe ibitaro