Yahaye umukunzi we impyiko undi amwitura kumwanga

Yahaye umukunzi we impyiko undi amwitura kumwanga

 Jan 24, 2022 - 18:21

Umukobwa yahishuye ukuntu yahaye umukunzi we impyiko akamwitura ku mwanga none agahinda gakomeje kumushegesha umutima.

Umugore yatangaje ko yajugunywe bunyamaswa n’uwahoze ari umukunzi we nyuma y’amezi 10 gusa amuhaye impyiko.

Colleen yavuze ko ubwo yari agize amahirwe yo guhindura ubuzima bw’umukunzi we mu myaka itandatu ishize, ntiyazuyaje kubikora.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko ubwo bahuraga bwa mbere, Colleen yavuze ko umukunzi we yamubwije ukuri ko yarwaye indwara idakira kuva afite imyaka 17. Ibi bivuze ko yagombaga kuba kuri dialyse kandi ko impyiko ze zakoraga 5% gusa z’ubushobozi bwazo.

Yabisobanuye agira ati: “Nahisemo kwipimisha kugira ngo ndebe niba duhuza kuko ntashakaga kumubona apfa. »

Barahuje kandi Colleen yamuhaye impyiko. Kubabaga byagenze neza kandi bombi barakize neza.

Icyakora, Colleen yavuze ko yamutaye nyuma y’amezi arindwi. Mu mashusho yashyize kuri TikTok, Colleen yasobanuye uburyo uyu wahoze ari umukunzi we yamubwiye ko agiye i Las Vegas mu birori byo gusezera ubusore hamwe n’abasore bamwe bo mu itorero rye.

Muri icyo gihe, Colleen yari mu bizamini bye kandi yizeraga byimazeyo umukunzi we, nuko ntiyabyitaho. Nyuma yaje kwiyerekana mu muryango we yemera ko yamubeshye.

Ati: "Habayeho gutongana kwinshi, nyuma amaherezo naramubabariye muha amahirwe ya kabiri". Ariko nyuma y’amezi atatu, uyu musore yataye Colleen abimubwiye kuri terefone.

Yavuze ko yagize ati: “Nitudashaka abandi, Imana izaduhuriza hamwe amaherezo. »

Colleen yavuze ko gutandukana kwe n’uyu musore kwamugoye. Yavuze ko yamubwiye ati: "Watanze impyiko kugira ngo wigaragaze neza."

Colleen witangiye umukunzi we akamuha impyiko ataziko azamwitura kumwanga (Net photo)