Ikipe y'igihugu Amavubi iracakirana na Uganda Cranes iheruka kuyitsindira i Kigali
Ikipe y'igihugu Amavubi iracakirana na Uganda Cranes iheruka kuyitsindira i Kigali

Ikipe y'igihugu Amavubi iracakirana na Uganda Cranes iheruka kuyitsindira i Kigali

 Oct 9, 2021 - 17:37

Amavubi yakoreye imyitozo kuri stade ari bukiniriho uyu munsi na Uganda Cranes iheruka kuyitsinda 1-0.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma kuri St Mary’s Kitende  yitegura guhura na Uganda Cranes mu mukino wo kwishyura nyuma yo gutsindwa n’iyi kipe ya Uganda mu rugo. Ni Amavubi abafana batari inyuma ari benshi nyuma yo gutakaza umukino bagombaga gutsindira mu rugo bakaba bitezeko ntacyo U Rwanda  ruzahindura mu mukino uzabera I Bugande.

Mashami Vincent n’abasore be biteguye guhatana bakareba ko bakongera kwiyunga n’abafana n’ubwo ari urugamba rukomeye. Uganda Cranes yiteguye gutsindira u Rwanda nkuko bari babisezeranyije abagande gusa u Rwanda narwo rwiteguye kwishyurira Uganda iwayo nkuko nayo yatsindiwe I Kigali. Umukino uhuza Uganda n’urwanda uteganyijwe uyu munsi taliki 10/10/2021  saa 15:00 ku masaha y'i Kigali. Amwe mu makuru ava muri  Uganda n’uko abasore b'u Rwanda bavuga ko biteguye gutsinda uyu mukino kandi ikijyanye no kuba Mashami Vincent ashobora kwirukanwa byo ntibihari ku buryo niyo U Rwanda rwatsindirwa I kampala azakomeza atoze ikipe y’igihugu.