Hari umugore waraye ijoro ryose asambanya umuhungu w'imyaka 15

Hari umugore waraye ijoro ryose asambanya umuhungu w'imyaka 15

 Dec 19, 2021 - 07:22

Muri Zimbabwe ahitwa Nyamwari, umugore witwa Charity Muwereka w’imyaka 46 arashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 wo kumuturanyi we wari uje kumukorera amatara yo mu cyumba araramo.

Ikinyamakuru “My Zimbabwe” kiravuga ko Muwereka utuye mu kibanza cya munani muri nyamwari mu gace ka rusape, yagejejwe mu rukiko imbere y’umucamanza, Obedience Matare aho yashinjwaga gufata ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 15.

Umushinjacyaha, Justice Masanganise yabwiye urukiko ko uyu Muwereka yatumiye uwo mwana mu rugo iwe ngo amukorere amatara yo mu cyumba cye, abisoje asaba ko yataha maze uyu mugore aramwangira, amubwira ko agomba kurara kuko bwije.

Nubwo iwabo w’uwo mwana hatari kure uvuye kwa Muwereka , uyu mugore yakomeje guhatiriza uyu mwana birangira yemeye kurara.

Ubushinjacyaha bwakomeje kuvugako Muwereka yabwiye uwo mwana ko ajya kurarana n’umuhungu we w’imyaka umunani maze we akajya kurarana n’abakobwa be babiri.

Mu ijoro hagati umwana yakangutse asanga aryamanye n’uwo mugore amubajije ibyo arimo gukora , umugore amusaba kutagira icyo avuga.

Uyu mugore ngo yakomeje gusambanya uyu mwana hashize igihe ararekera asubira mu cyumba cye.

Ku munsi ukurikiyeho uyu mwana yaratashye maze abwira nyina ko yaraye kwa Muwereka ariko ntiyavuga ikibazo yagiriyeyo , ahubwo araturika ararira.

Nyina w’uyu mwana yahise yegera umuyobozi w'ako gace Abel Mushayabasa maze uyu mwana abona kuvuga uko byagenze anavuga ko yari yatinye kubibwira mama we ngo atamukubita.

Muwereka uregwa we yahakanye ibyo aregwa byose maze asabwa n’urukiko ko niba ashaka kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yaregera urukiko rukuru.