Sintex mu nzira zimwerekeza mu bitaramo hanze y'u Rwanda

Sintex mu nzira zimwerekeza mu bitaramo hanze y'u Rwanda

 Sep 16, 2021 - 05:15

Umuhanzi Sintex ni umwe bakomeje kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.  Ikindi kandi akomeje kwigarurira imitima ya benshi bitewe n'indirimbo agenda ashyira hanze. Ubu rero ari mu nzira zimwerekeza hanze y'igihugu aho azaba agiye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Bubiligi (Belgium) na Canada.

Kabera Arnold wamenyekanye nka Sintex muri muzika akaba aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Karitsiye na Situation indirimbo zakunzwe cyane. Zikaba zatangiye kumufungurira amarembo aho uyu muhanzi hari ibitaramo bitandukanye byo hanze y'igihugu yatangiye gutumirwamo. Yemeza ko ibi biganiro nibigenda neza nta gihindutse mu kwezi gutaha agomba gufata rutemikirere akerekeza muri ibi bihugu gukorerayo ibi bitaramo.

Nkuko Sintex yabitangarije thechoicelive  akaba yadutangarije ko ari guteganya kujya gukorera hanze y'igihugu. Yagize ati:"Indirimbo zanjye Karitsiye  na Situation hari urundi rwego ziri kugenda zingezaho dore ko hari abazikunze cyane batuye hanze y'igihugu bansabye  ko nazaza kubataramira muri ibyo bihugu harimo Ububiligi ndetse na Canada gusa  abashinzwe kundeberera inyungu baracyari kuvugana n'abari gutegura ibyo bitaramo ku buryo nta gihindutse ibiganiro bigenze neza mu kwezi gutaha ngomba kuba nerekeje muri ibyo bihugu gukorerayo bitaramo".

Sintex akaba yakomeje adutangariza ko usibye izi ndirimbo Karitsiye na Situation aherutse gushyira hanze afite izindi ndirimbo nyinshi ziri gutunganywa azashyira hanze mu minsi ya vuba. Ubu intego afite ni ugukomeza guha abakunzi be ibihangano biri ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu yemeza adashidikanya ko abakunzi be atazigera abatenguha na gato mu kubaha ibihangano byiza kandi bishimira.

Umwanditsi: Blackcat Thierry