Amakipe akomeye yatsikiye

Amakipe akomeye yatsikiye

 Oct 4, 2021 - 02:09

Ku mugabane w'uburayi amakipe hafi ya yose yaraye ananiwe kubona intsinzi.

Mu gihugu cy’ubufaransa muri shampiyona yitwa France League 1 yari yakomeje. Batatu bahembwa agatubutse kurusha abandi, Messi, Neymar na Mbappe baraye bananiwe kwikura imbere ya Rennes.  PSG ya Mauricio Pochettino yari yakiriwe na Rennes. Ni umukino warangiye ari ibitego 2 bya Rennes ku busa bwa PSG.

Aba basore batutu bari mu bahembwa agatubutse kurusha abandi ku isi kuva batangira gukinana ntibarabasha gukora ibyo baba bitezweho. Ni  mu gihe bamaze gukinana imikino isaga itanu ,nyamara abantu barumvaga ko bizaba byoroshye kurushaho. Muri bo babiri  bagiye baziranye kuko Messi yakinanye na Neymar kandi Mbappe nawe yakinanye na Neymar bityo rero abantu bumvaga Neymar azaba ikiraro gihuza aba basore bombi bigatuma bagira ubusatirizi bukomeye kurusha ubwahoze ari ubwa Fc Barcelona bwari bugizwe na Messi , Suárez na Neymar (MSN).

Ibi nabyo bituma hibazwa niba ari ikibazo cy’abakinnyi cyangwa ari umutoza utari ku rwego rwo gutoza aba bakinnyi. Umutoza Mauricio Pochettino  utaramenya umukinnyi uzajya utera Penaliti igihe yaba yabonetse kuko iheruka kuboneka yatewe na Neymar ibintu byaje no kubabaza Lionel Messi.

Laliga Santander nayo yari yakomeje

Nyuma y’uko Fc Barcelona yari yatakaje umukino yatsinzwemo na Atlético Madrid 2-0. Hari hatahiwe mukeba wayo w’ibihe byose Real Madrid. Real Madrid yari yakiriwe na Espanyol Barcelona ihatsindirwa ibitego 2-1. Kuri Espanyol yari mu rugo ni  ibitego byatsinzwe ku munota wa 17 cyatsinzwe na Thomas. Ku munota wa 60 A.Vidal yinjijemo ikindi. Igitego kimwe rukumbi cya Real Madrid cyabonetse ku munota wa 71 gutsinzwe na Karim benzema.

Germany Bundesliga nayo yari yakomeje 

Fc Bayern Munich itamenyereye gutsindwa nayo umunsi wayigereye imbere ya Eintracht Frankfurt. Ni umukino Bayern Munich yatangiye ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Leon Goretzka  kiza kwishyurwa na M.Hinteregger 32 ,Eintracht Frankfurt itsinda icy’agashinguracumu cya F.Kostić ku munota wa 83 umukino urangira utyo.

Amakipe atarabashije kubona amata 3

Rennes 2-0 PSG

Espanyol Barcelona 2-1 Real Madrid 

Fc Bayern Munich 1-2 Eintracht Frankfurt 

Atlético Madrid 2-0 Fc Barcelona 

Manchester United 1-1 Everton

Liverpool 2-2 Manchester City

Crystal Palace 2-2 Leicester city. 

Lille 2-0 Marseille (OM)