Byakomeye!!Perezida Putin bagambiriye kumuhirika

Byakomeye!!Perezida Putin bagambiriye kumuhirika

 Jun 24, 2023 - 05:32

Umutwe wa Wagnar group watangije intambara yeruye ku butegetsi bw'u Burusiya.

Kuri uyu wa 23 Kamena 2023, Yevgeny Prigozhin umukuru w'umutwe w'abarwanyi bo mu Burusiya wa Wagnar Group yatangaje ko yigumuye ku butegetsi bwose bwa gisirikare bw'u Burusiya ahubwo ko abatangijeho intambara kandi ngo ntawe uzabahagarika.

Yevgeny Prigozhin mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Telegram yavuze ko ingabo z'Abarusiya zagambiriye kubarimburira muri Ukraine mu rugamba bari bafatanyije, bakajya babohereza ahantu bikomeye.

Yongeyeho ko nkaho ibyo bitari bihagije, boherezaga ingabo zo kwivugana bamwe mu barwanyi be. Ku bw'iyo, Prigozhin yahise akangurira Abarusiya bose kwigumura ku butegetsi bakajya mu mihanda bakaburwanya.

Yevgeny Prigozhin Umuyobozi wa Wagnar Group yatangije intambara ku Burusiya 

Ntibyarekeye aho kandi, yashinje ubugwari bukomeye Abasirikare bakuru mu ngabo zabo by'umwihariko Minisitiri w'ingabo sergie Shoigu ndetse yongeraho ko abo bayobozi bose bagomba gutabwa muri yombi bakaryozwa ibyo bakoze.

Yakomeje ahamagarira abarwanyi ba Wagnar Group aho bari hose mu isi kuza bagafatanya urugamba atangije ku ngabo z'igihugu cye, ariko anasaba abasirikare mu ngabo z'u Burusiya kumwiyungaho.

Hagati aho urwego rw'ubutasi mu Burusiya FSB rwatangaje ko ibyo ari ibikorwa by'ubugambanyi ku gihugu kandi ko ahubwo Prigozhin agiye gufatwa agafungwa kandi basaba Abarusiya bose gutuza kuko ngo uwabyishoramo wese azahura n'ibyago.

Naho Gen Sergei Surovikin uyoboye ingabo z'u Burusiya muri Ukraine yasabye Prigozhin gusubiza ingabo ze ku rugamba kuko iki atari cyo gihe cyo kwirwanya kandi bafite umwanzi.

Ikindi kandi asaba abarwanyi ba Wagnar Group kutagira ukurikira Prigozhin ahubwo bakurikiza amabwiriza y'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Burusiya Vladimir Putin. 

Ihangana riratangiye hagati ya Perezida Vladimir Putin na Prigozhin uyobora Wagnar Group 

Ibiro by'ubutasi FSB ndetse na Minisitiri y'ingabo mu Burusiya bakajije iperereza n'umutekano mu murwa mukuru Moscow aho Abasirikare n'Abapolisi amagana barunzwe ku nyubako za Leta i Moscow. 

Hagati aho muri iki gitondo cyo ku wa 24 Kamena Prigozhin atangaje ko Wagnar Group ye yarangije kwigarurira umugi wa Rostov-on-Don wabikwagamo ibikoresho byose by'intambara byajya muri Ukraine.

Akaba yakomeje atangaza ko abarwanyi be biteguye kurwana kugera kuwanyuma, ari nako ngo bagiye kwerekeza i Moscow.

Magingo aya ntacyo ingabo z'u Burusiya zari zatangaza niba koko umugi wa Rostov-on-Don waguye mu biganza bya Wagnar.