Miss Uwase Muyango yateye imitoma umugabo we bishyira kera

Miss Uwase Muyango yateye imitoma umugabo we bishyira kera

 Oct 13, 2021 - 05:11

Miss Uwase Muyango wahawe ikamba ryo kuberwa n'amafoto mu 2019 yifurije Isabukuru y’amavuko umugabo we baherutse kwibaruka imfura yabo. Ni Kimenyi Yves bakundanye ariko benshi bakabatera amacumu nubwo bo babihoreye urukundo rugatsinda.

Ubwo Nyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akaba n’umukinnyi wa Kiyovu Sports yagiraga Isabukuru ye y’amavuko, Miss Uwase Muyango bakundana ndetse bakaba baranabyaranye umwana yamwifuriye isabukuru nziza amutera imitoma myinshi. Ati”Isabukuru nziza ku mubyeyi akaba n’umugabo mwiza, inshuti nziza,umufafatanyabikorwa mwiza ku isi ndetse ukaba byose kuri jye". Akomeza avugako “Sinzi ukuntu ndi bubisobanure gusa uri ikintu cy’ingenzi  uyu munsi."

Ati” haba mu bihe bibi ndetse n’ibyiza amagambo yange yananiwe kubivuga byose kuko amagambo ntahagije, ukeneye kundeba mu maso kugirango ubone igisubizo cy’ibyo nshaka kuvuga ndetse kugirango ubone urwo nkukunda". Ndashima Imana yampaye umugabo mwiza kurusha abandi , umugabo unkunda kandi akananyitaho.

"Ndabizi uzahora ufite byinshi usobanuye mu maso yange kandi uzahora uri ibyishimo byange sinzakurekura ngo ugende, ni wowe kintu kiza cyambayeho mu buzima bwange , utuma nseka,  nishima , urankunda ndetse by’ikirenga kandi by’ibihe byose. Akomeza ati”Uri umwana mwiza kurusha abandi. Kandi uzahora uri igikomangoma mu buzima bwange". Ikindi kandi yanditseko "Ndakwifuriza ibyiza byose bituruka mu Ijuru ku umunsi nkuyu udasanzwe kuri wowe ndetse n’iteka ryose. Nkwifurije kuramba ukazaba Sogokuru w’abana bawe , nkwifurije ko wabona ibyo wifuza byose mu buzima".

Asoza agira ati” Ndagukunda mugabo wange ugire isabukuru nziza Kimenyi Yves".

Ibi yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

View this post on Instagram

A post shared by MISS PHOTOGENIC RWANDA