Ibaruwa ifunguye yandikiwe abashaka kwiyahura!

Ibaruwa ifunguye yandikiwe abashaka kwiyahura!

 Sep 1, 2021 - 11:50

Iyi baruwa yanditswe n’umusore witwa Muberwa agira inama abahanganye n’ibibazo byubu buzima bifuza kuba babuvamo biyambuye ubuzima.

Ni ibaruwa ifunguye kuri buri wese uzayisoma iragira iti:”Mukundwa  wowe uzasoma uru rwandiko, nitwa Muberwa mvuka mu karere gaherereye mu burasirazuba bw’urwanda. mvuka mu muryango w’abana umunani nkaba ndi imfura iwacu. Mu 2004 Mama na data batabarutse tukiri bato ubwo ntangira kurera barumuna bange. Ubuzima ntibwari bworoshye yewe nubu biracyagoranye, gusa tumaze kuba bakuru.

Naje i Kigali mu 2010 gushaka ubuzima ngo ntangire nirwaneho nk’umugabo, nanarwanirire barumuna bange. Nagize amahirwe mbona akazi ko gucunga umutekano mu rugo rumwe hano mu murwa nkahembwa amafaranga ibihumbi 30.000frw buri kwezi. Nakoze ako kazi igihe kinini kandi rwose nari nyuzwe nako kuko katumaga mbona icyo kurya ndetse nkoherereza na barumuna bange bakabasha kubona ikibatunga.

Hashize igihe amabandi yaje kwiba aho mu rugo  narindaga  barabacyucyura. Mba nshyizwe muri gereza nk’umugambanyi, mfungwa imyaka 2. Navuye muri gereza narihebye ntazi aho nzatangirira ubuzima. Kuva ubwo ntangira kubura ikizere cy’ubuzima, ntangira kwigunga kuburyo ntawe nifuzaga iruhande rwange , yewe ntangira guhangayika. Ntibyagarukiye aho natangiye kunywa inzoga nyinshi. Numva naratengushywe n’abantu bose b’isi nubu nifuza kuba ntaravutse. Niyahuye inshuro zirenga ebyiri nywa imiti y’imbeba n’ibinini byinshi gusa sinapfa, kuko abo twari duturanye batabariraga hafi.

Umunsi umwe ndibuka neza ko hari ku cyumweru nerekeje mu muryango w’urusengero mpahurira n’abantu bafite urugwiro  kandi bakunda Imana bambwira amagambo y’ihumure numva ndahumurijwe ndetse mbona nakazi koroheje, ubu ndiho. Ubu hashize imyaka itanu ibyo bibaye.

Kuri wowe watengushywe ugahura n’ibibazo , ukaba wumva umerewe nkuko narimerewe ndakwinginze ibyo ucamo ndabyumva gusa gira uwo ubiganiriza ukumva agutege amatwi uzaruhuka. Cyangwa uzitwaze ka mituweli kawe ujye kwa muganga usabe guhura n’ushinzwe iby’imitekerereze muganire ku bibazo ufite ibyo nibikugora uzagerageze ujye gusenga bizagufasha    Kandi uzongera kwishimira  ubuzima.

Naho wowe uvuga ko kwiyahura ari “Umurengwe” sinatinya kuvuga ko utekereza hafi kuko ntawanga ubuzima ahubwo abantu baca muri by’inshi bituma baburambirwa. Ahubwo icyo nkusabye tega amatwi uje akugana afite ikibazo wenda watuma aruhuka.

Yari MUBERWA.

Reba iki cyegeranyo gikubiyemo ibitera abantu kwiyahura n’uko babyirinda

 Umwanditsi: Jean Pierre Nsengiyaremye