UKRAINE VS RUSSIA:Ni iki cyajyanye Joe Biden muri Ukraine?

UKRAINE VS RUSSIA:Ni iki cyajyanye Joe Biden muri Ukraine?

 Feb 20, 2023 - 16:00

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Joe Biden yagiriye uruzinduko rutunguranye mu gihugu cya Ukraine, USA ibereye umufatanyabikorwa w'imena mu ntambara n'u Burusiya.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023, nibwo Perezida Joe Biden w'Amerika yegeze i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine,yakirwa na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy.

Uru ni uruzinduko rwatunguranye cyane kuko Leta ya Amerika itari yigeze itangaza uru rugendo mbere nk'uko bisanzwe bigenda iyo Perezida aribuge ahantu runaka.

Ubwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yakoraga Perezida wa USA Joe Biden 

Hari hashize imyaka myinshi kandi Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika aterekeza mu gihugu cyirimo intambara nk'uko Ukraine itorohewe n'u Burusiya.

      Ni iki cyajyanye Perezida Joe Biden i Kyiv

Joe Biden yakoze uru rugendo kugira ngo ashimangire inkunga Leta ye yakomeje guha iki gihugu guhera mu ntangiriro y'intambara kugera magingo aya.

Zelenskyy  yeretse Biden aho urugamba rugeze n' u Burusiya.

Biden ari kureba aho urugamba rugeze

Muri uru rugendo byemejwe ko Biden nagera Washington, Leta ye irahita yongera gufatira ibihano bikakaye by'ubukungu Leta ya Moscow nk'uko bakomeje kubigenza mu minsi yabanje.

Uru ruzinduko rukaba rukozwe, Perezida w'u Burusiya Vuldmir Putin ari gutegura imbwirwaruhame y'umwaka uzaba ushize tariki ya 24 Gashyantare 2023 atangije ibitero bya gisirikare kuri Ukraine.

Ibyo Joe Biden yaganiriye na Volodymyr Zelenskyy 

Umujyanama ushinzwe umutekano muri Whitehouse Jake Sullivan yavuze ko Zelenskyy na Biden ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy'intambara u Burusiya bwatangije kuri Ukraine.

Jake Sullivan yavuze ko abategetsi bombi baganiriye ku mezi agiye gukurikira mu ntambara n' u Burusiya, nuko bakongera kwisubiza ibice u Burusiya bwafashe mu mezi 12 ashize.

Umujyanama mu by'umutekano muri Whitehouse Jake Sullivan

Aba bombi baganiriye kandi kuburyo bwokongera inkunga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika haba inkunga y'amafaranga cyangwa inkunga y'intwaro, aho Ukraine ishaka indege z'indwanyi za f-16.

Amerika ikaba yijeje Ukraine ko izayiha buri kimwe gishoboka ariko ikagera kutsinzi ku mirongo y'urugamba nk' Jake Sullivan yabitangaje.

Bakaba banavuze ku ngingo y'uko Ukraine yahabwa ubufasha mu bijyanye no kongera gusana ibyangijwe hibandwa ku bikorwa remezo by'ingufu zitanga umuriro u Burusiya bwashenye ndetse no kuzahura ubukungu.

Moscow ni iki yavuze kuri uri ruzinduko rwa Biden

Binyuze ku mujyanama mukuru mu by'umutekano, Dmitry Medvedev, yamaganye iby'uru rugendo rwa Biden i Kyiv. Uyu kandi yahoze ari na Perezida w'u Burusiya mu myaka yashize.

Umujyanama mukuru mu by'umutekano mu Burusiya Dmitry Medvedev

Abicishije kuri telegram yagize ati " Bari gushakira itsinzi mu koherereza intwaro Ukraine, n'iby'ingenzi kuvuga ko intwaro n'amafaranga uburengerazuba, bwohereza ntacyo byahindura ku rugamba. Intwaro bakomeza kohereza nizo gucuruzwa mu mitwe y'iterabwoba mu isi gusa."

Intambara ihuje u Burusiya na Ukraine ikaba ibura iminsi itatu ikuzuza umwaka irwanwa, u Burengerazuba bw'isi buri inyuma ya Ukraine buyiha intwaro nyinshi.

Magingo aya intambara ikaba ikomeje mu gace ka Donbass by'umwihariko mu mujyi wa Vuhledar akaba ariho hari kubera isibaniro ry'urugamba.