Ykee Benda yaciye amarenga yo kwitegura kwibaruka

Ykee Benda yaciye amarenga yo kwitegura kwibaruka

 Apr 1, 2026 - 12:46

Umuhanzi wo muri Uganda, Ykee Benda ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza inkuru yatunguye benshi avuga ko we n'umugpre we bagiye kwibaruka impanga z'abana batatu.

Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Ykee Benda yanditse amagambo agaragaza ibyishimo byinshi, aho yagaragaje ko agiye kwakira abana batatu icyarimwe.

Yagize ati: “Ese papa w’abana batatu b’impanga bamwita iki? Yego, ni ko abantu bagiye kujya bampamagara. Mbega uburyo bwiza bwo gutangira umunsi!”

Nubwo atari bose babifashe nk’ukuri, bamwe mu bafana batangiye kumwifuriza ishya n’ihirwe, bamushimira we n’umugore we Emily Nyawira ku ntambwe nshya bateye  mu buzima bw’umuryango.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira kwibaza niba atari urwenya, dore ko iyi tariki ya 01 Mata isanzwe nk'umunsi wo kubeshya.

Abakeka ko ari ibi atari ukuri, bagaragaje ko bishobora kuba ari uburyo bwo gukurura abantu no kubashyira mu rujijo, cyane ko nta makuru arambuye cyangwa gihamya iragaragaza neza ukuri kw’iyo nkuru uyu muhanzi yatangaje.

Kugeza ubu, Ykee Benda ntarashyira ahagaragara ibisobanuro byeruye byemeza niba ari ukuri cyangwa ari urwenya, ibintu bikomeje gusiga abafana be mu gihirahiro.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien