Mu Isi y'ikoranabunga yanabaye nk'icyumba cyimwe muri ibi bihe, uburemere bwa Pasiporo y'igihugu n'ikimenyetso simusiga cyerekana uko abatuye icyo gihugu babasha kwisanzura mu isi bikanajyana n'ubukungu bw'igihugu ku ruhande rumwe.
Igihugu gifite Pasiporo ikomeye ku ruhando mpuzamahanga, abaturage bacyo bashobora gutembera, gukora, kwiga no gukora ibindi bitandukanye mu bihugu byinshi mu isi nta nkomyi.
Ibi bisobanuye ko igihugu gifite Pasiporo ikomeye abagituye binjira mu bihugu byinshi nta kwerekana Visa cyangwa ibindi byangombwa ku kibuga cy'indege. Ibi rero byihutisha ubucuruzi, n'izindi serivisi kubera ko bigabanya igihe umuntu amara ajya gusinyisha ibyangombwa.
Muri raporo yakozwe ku bukungu muri Afurika muri uyu mwaka na Henley & Partners yerekana ko ibihugu bifite iterambere mu bukungu ndetse n'ishoramari rikomeye muri ibyo bihugu, bishingiye ku ngufu za Pasiporo yabo.

Muri raporo kandi ya Henley & Partners yerekana ko muri Pasiporo 199 z'ibihugu, ibyo mu nzira y'amajyambere aribyo bigorwa cyane no kuba abaturage babyo bagira aho batarabukira.
Igitangaje muri iyi raporo, ni uko bimwe mu ibihugu bya Afurika bifite ubukungu bwihagazeho bifite Pasiporo zidafite ingufu ndetse n'abaturage baho bakaba badashora kuzamura ikigero cy'ubukungu bwabo, muri make ubukungu bw'abo baturage buri ahantu hamwe.
Kuri ibi byose, reka turebe urutonde rw'ibihugu bifite Pasiporo zikomeye nk'uko bigaragazwa na Henley & Partners, uretse ko uru rutonde rwa Henley & Partners rumeze neza nkurwo business insider Africa yasohoye muri Mutarama 2023, uretse impinduka nke nkaho Zambia yasimbuwe na Eswatini ndetse na Kenya yimukaho gato, naho ibindi byose birahura.
Ibihugu 10 bifite Pasiporo zihagazeho

