Ish Kevin arabyinira ku rukoma: No Cap iri muri 7 zikunzwe mu Bwongereza

Ish Kevin arabyinira ku rukoma: No Cap iri muri 7 zikunzwe mu Bwongereza

 Nov 18, 2021 - 07:38

Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin indirimbo yise No Cap iri muri zirindwi za Drill zikunzwe mu Bwongereza.

GRM Daily ni ikinyamakuru cyo mu Bwongereza giha umwanya munini umuziki w’abafite inkomoko ku birabura (The epicenter of Black British music).

Uru rubuga rwashyizeho uburyo bworohereza abahanzi. Bashobora kohereza video z’indirimbo zabo banyuze kuri email (submissions@grimedaily.com). Aha birumvikanako ikipe ibishinzwe yicara ikareba indirimbo ikwiriye kuza ku rutonde rwa ziriya zirindwi zimeze neza noneho bagashyira urutonde kuri sosho midiya zabo.

View this post on Instagram

A post shared by ISH KEVIN (@ishkevin_)

Uyu musore ukiri muto ari guteguza abakunda ibihangano bye ko Trapish mixtape 2 iri bugufi.