Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 48 y’umuhungu wa Perezida Yoweli Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba birakomeje kuva ku munsi w’ejo taliki 23 Mata kugeza ubu.
Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Kampala mu gihugu cya Uganda aho biteganyijwe ko agiye kubanza akagirana ibiganiro na mugenzi we Perezida Yoweli Museveni aho ku mugoroba w’uyu munsi aribwo bombi bari bwitabire ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba biri busorezwe muri perezidansi ya Uganda.
Perezida Paul Kagame abinyujije kuri Instagram yasangije abamukurikira ko yageze muri Uganda aho ari bwitabire ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ni amagambo agira ati “Perezida Paul Kagame yasesekaye muri Uganda, aho ari bwitabire ibirori by’isabukuru y’amavuko y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ku mugoroba”.
Ni ibirori biri buririmbemo umuhanzi nyarwanda Intore Massamba waraye unaririmbye mu ijoro ryakeye ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ aho yaririmbye indirimbo zirimo ‘Inkotanyi cyane’ akanagenera impano Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Perezida Paul Kagame yasesekaye muri Uganda aho agiye kwitabira isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu munsi.
Massamba Intore yaririrmbye mu birori by’isabukuru y’amavuko y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse n’ubu araza gutaramira ari bwitabire.
View this post on Instagram
View this post on Instagram
