Kwibuka29:Kwibuka ntibikwiye guhagarika ibikorwa by’iterambere-MINUBUMWE

Kwibuka29:Kwibuka ntibikwiye guhagarika ibikorwa by’iterambere-MINUBUMWE

 Apr 10, 2023 - 10:29

MINUBUMWE iravuga ko kwibuka bidakwiye gukoma mu nkokora ibikorwa by’iterambere ry'Abanyarwanda.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu iravuga ko kwibuka bidakwiye gukoma mu nkokora ibikorwa by’iterambere hagamijwe kwiyubaka ndetse no kudaheranwa n’amateka.

Ku ya 04 Mata 2023, nibwo iyi Minisitiri yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru mu gihe u Rwanda n'Isi barimo kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bemeza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bamenya amateka igihugu cyanyuzemo ariko bagahamya ko bikwiye kujyana no gukomeza kwiyubaka kugira ngo igihugu gikomeze kuva mu mateka mabi cyanyuzemo.

Ku bw'ibyo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yagize ati "Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 29 izakomeza kuba kwibuka twiyubaka, bityo rero uretse tariki ya 7 Mata, hazatangwa ikiganiro mbere ya saa sita, indi minsi hazakomeza ibikorwa byo kwiyubaka ari nako Abanyarwanda bibuka."

Icyakora iyi Minisitiri ikaba yaravuze ko hari ibikorwa bibujijwe muri iki cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

https://thechoicelive.com/kwibuka-29-ibibujijwe-muri-iki-cyumweru