France: Emmanuel Macron na Marine Le Pen  bakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’amatora

France: Emmanuel Macron na Marine Le Pen bakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’amatora

 Apr 10, 2022 - 18:37

Emmanuel Macron umaze imyaka itanu ayobora u Bufaransa na Marine Le Pen ni bo batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma nk’abakandida bazavamo Perezida w’u ubufaransa.

Aba bombi ni bo bagiriwe icyizere mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Mata 2022.

Ibyavuye mu majwi y’agateganyo byerekanye ko Emmanuel Macron w’imyaka 44 ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche ari we waje imbere mu bakandida 11 bari bahanganye, agira amajwi 28,1%.

Naho  Marine Le Pen wo mu Ishyaka Le Rassemblement National yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 23,3%.

Macron aramutse yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa yaba akuyeho agahigo kamazeho imyaka 20 kuko nta mukuru w’igihugu utorerwa manda ebyiri zikurikirana mu bufaransa.

Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe hari mu 2002.

Ubusanzwe, kugira ngo Perezida w’u Bufaransa atorwe mu cyiciro kimwe gusa byasaba ko aba yagize amajwi ari hejuru ya 50 ku ijana, ariko kugeza ubu nta mukandida urabasha kubigeraho.

Icyiciro cya kabiri ni cyo cyemeza Perezida watowe hagati y’abakandida babiri baba babonye amajwi menshi kurusha abandi, mu cyiciro cya mbere.

Dore abandi ba kandida bari bahatanye.

Jean-Luc Mélenchon w’ishyaka La France Insoumise yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 20%.

Eric Zemmour (Reconquête) aba uwa kane n’amajwi 7.2%.

Valérie Pécresse wo mu ishyaka Les Républicains agira amajwi 5%.

Yannick Jadot (Europe écologie-les verts) agira 4.4%.

Jean Lasalle (Résistons) yagize 3.3%, Fabien Roussel (Parti Communiste Français) agira 2.7%, Nicolas Dupont-Aignan (Debout La France) agira 2.3% naho Anne Hidalgo (Parti Socialiste) agira 2.1%.

Emmanuel Macron arahabwa amahirwe n’abo bari bahanganye

Pécresse yavuze ko abantu bakwiye gutora Emmanuel Macron, "bakavuga oya ku buhezanguni " bwa Le Pen.

Yanavuze ku umubano wa Le Pen na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya Ati "umutesha agaciro nk’umuntu warengera inyungu z’igihugu cyacu mu bihe bikomeye."

Umukandida Anne Hidalgo na we yasabye abarwanashyaka be gutora Macron mu cyiciro cya kabiri, hamwe na Fabien Roussel na Yannick Jadot.

Ni abakandida ariko urebye amashyaka yabo, yose hamwe yabonye amajwi 12 uyateranyije.

Amatora ya perezida mushya w’u Bufaransa hagati ya Emmanuel Macron na Marine Le Pen ateganyijwe ku wa 24 Mata 2022.

IMG_9700.jpegEmmanuel Macron na Marine Le Pen bakomeje mu cyiciro cya nyuma cyo guhatanira kuyobora u Bufaransa muri manda y'imyaka itanu iri imbere