‘Corona iri kumara abantu twirinde’ Perezida Samia Suluhu

‘Corona iri kumara abantu twirinde’ Perezida Samia Suluhu

 Jul 7, 2021 - 14:08

Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yaburiye abanyagihugu ko Coronavirus iri guhitana abantu benshi ku buryo bakwiriye kwirinda hakiri kare. Yagize ati:’’reka mbasabe mwirinde cyane kuko iyi ndwara nuyandura wowe n’umuryango wawe muzahangayika nibaganza ibatware ubuzima, ubu murakora mukabona ibitunga umuryango none se nimurwara muzatungwa na nde?’’.

Yakomeje abasaba kuba maso bakitwararika bihagije kuko hari bimwe mu bice by’igihugu byagaragayemo abarwayi.

Ingamba zashyizweho

Ubwoba ni bwose muri Tanzania aho bikekwako hari umubare munini w’abanduye coronavirus ariko bikaba bitazwi. Ubundi abagenzi bari kugenda bisanzwe mu mihanda ya Dar es Salaam aho kwandura byoroshye kubera ukwegerana cyane.

Leta yategetse abaturage guhana intera aho bari hose nubwo bitari kubahirizwa. Amashuri yafunguye ku wa mbere tariki 5 Nyakanga uyu mwaka ariko hari impungenge ko abanyeshuri bashobora kuyikwirakwiza. Icyokora abanyeshuri n’abarimu bategetswe kwambara udupfukamunwa aho bari hose. Ni itegeko kwicara hagati harimo intera ya metero imwe ku banyeshuri bose.

Abanyeshuri ntibagomba kurenza bane mu gihe bari mu matsinda (group discussion). Muri modoka rusange zitwara abagenzi nta ntera iri gushyirwamo ku buryo bishobora gukwirakwiza iyo ndwara. Leta iranengwa gushyiraho amabwiriza ariko ntikurikirane uko ashyirwa mu bikorwa. Insengero , isoko, ibirori, byose birakora uko bisanzwe.