Abakinnyi b’abanyamahanga bongerewe muri shampiyona y’u Rwanda

Abakinnyi b’abanyamahanga bongerewe muri shampiyona y’u Rwanda

 Jul 31, 2021 - 06:40

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryongereye umubare w’abakinnyi bava kuri batatu baba batanu.

Kuri uyu wagatanu tariki 30 Nyakanga 2021 hateranye inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa. Bemeje zimwe mu ngingo zirimo iyo kongera abakinnyi b’abanyamahanga bava kuri batatu baba batanu bemerewe kujya mu kibuga ku kumukino umwe. Icyokora abazahabwa ibyagombwa byo gukina mu Rwanda basabwa kuba batarengeje imyaka 30. Shampiyona izatangira mu kwezi kwa 10 uyu mwaka. Buri kipe yemerewe gutunga abakinnyi b’abanyamahanga ishaka ariko abajya mu kubuga ntibarenze uwo mubare wavuzwe hejuru.