Amabanga ku rugendo rwa Perezida Xi Jumping mu Burusiya

Amabanga ku rugendo rwa Perezida Xi Jumping mu Burusiya

 Mar 22, 2023 - 15:45

Uruzinduko rwa Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping mu Burusiya rwasize bemeje gutangiza impinduramatwara mu isi n'izindi ngingo nyinshi zinyuranye.

Guhera tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika ya rubanda rw'Abashinwa Xi Jinping yagiriye uruzinduko mu Burusiya. 

Muri uri ruzinduko Perezida Xi Jinping akaba yaraganiriye byimbitse na Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin inshuti ye magara.

Perezida Xi, ni urugendo rwa mbere agiriye i Moscow kuva Putin yatangiza ibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Aba Perezida ku mpande zombi bakaba baraganiriye ku bufatanye bw'ibihugu byabo ndetse no ku kibazo cy'intambara muri Ukraine.

Ubufatanye bwa Moscow na Beijing ntibugira imipaka

Ku bijyanye n'ubufatanye ku bihugu byombi, bongeye gushimangira ubufatanye bagiranye muri Gashyantare 2022, bw'uko "Umubano w'abo udafite umupaka."

Ikindi kandi, kuri iyi nshuro bongeye gusinyana amasezerano bise “Responsible dialogue” akubiyemo ibyo bise ikiragano gishya (New era) mu mikorere yabo.

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin n'uw'u Bushinwa Xi Jinping i Moscow 

Perezida Xi yagize ati "Twasinyanye amasezerano ku bihugu byombi y'imikoranire izatwinjiza mu kiragano gishya. U Bushinwa n'u Burusiya bigomba gukorana byimbitse kugira ngo tugere imbere kandi vuba."

Naho Perezida Vladimir Putin yagize ati" Amasezerano yose twagiranye yagezweho, kandi ubufatanye mu by'ubukungu hagati ya Moscow na Beijing n'ingirakamaro k'u Burusiya."

Ni iki bavuze ku kibazo cya Ukraine?

Ku kibazo cya Ukraine, u Bushinwa bwatangaje ko bushyigikiye amahame y'umuryango w'Abibumbye yo kugarura amahoro.

Kuri iyi ngingo Beijing ikaba yaratanze imirongo 12 impande zose zagenderaho kugira ngo amahoro ahinde.

Kuri iyi ngingo Vladimir Putin akaba yaravuze ko u Bushinwa bushaka kurangiza ikibazo cy'amakimbirane yo muri Ukraine mu mahoro, ariko Uburengerazuba bw'isi hamwe na Ukraine bakaba batabishaka.

Perezida Xi na Putin basezeranyeho mu marangamutima

Ubwo Xi Jinping yasezeraga Vladimir Putin akaba yagize ati " Magingo aya hariho impinduka, kandi impinduka ntabwo zigaragara mu myaka 100. Ikindi kandi turi muri bamwe bayoboye izo mpinduka." Perezida Putin mu kumusubiza akaba yagize ati" Ndabyemera cyane." 

Perezida Xi Jinping ubwo yaherezaga ikiganza Putin amusezera, akaba yagize ati "Ndagusabye, nshuti yange wiyiteho. Putin nawe ati" Ugire urugendo ruhire."

Muri rasange, umubano wa Perezida Xi Jinping na Vladimir Putin ni umubano urenze imikoranire y'ibihugu byabo kuko ari n' inshuti mu buzima busanzwe.

Ikindi kandi iyi ikaba yari inshuro ya 40 bahuye imbonankubone mu myaka 10 ishize bose ari aba Perezida.