Ukraine iratangaza ko ku munsi wa 516 intambara itangiye bahanganye n'u Burusiya, batangiye kwihimura ku bitero bamaze iminsi bagabwaho ku migi nka Odesa n'ahandi.
Guhera ku wa 17 Nyakanga u Burusiya bwakikura mu masezerano y'ibinyampeke, bwatangiye gusenya ibyambu hafi ya byose byo muri Ukraine byakoreshwaga mu kohereza ibinyampeke.

Moscow yagabweho igitero cya dorone
By'umwihariko ku cyambu cya Odesa, u Burusiya bumaze iminsi buri kuhashumika bikomeye cyane. Ku bw'ibyo, Ukraine nayo yagabye igitero cya dorone mu murwa mukuru Moscow nkuko bitangazwa na Meya w'uyu mugi bwana Sergei Sobyanin.
Meya Sergei Sobyanin yatangaje ko mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere dorone ebyiri zatatse umurwa mukuru Moscow. Ibiro ntaramakuru by'Abarusiya TASS byatangaje ko igisirikare cy'u Burusiya cyarasiye izo dorone mu gace ka Komsomol'skiy Prospekt.

Igitero cya Ukraine i Moscow cyasenye inzu ebyiri
Naho Reuters y'Abongereza, yatangaje ko izo dorone zateye iturika rihambaye, rigasandaza inzu ebyiri, ariko izo nyubako hakaba ntawazikomerekeyemo. Ari nako kandi mu Cyumweru gishize, Ukraine yibasiye ububiko bw'intwaro muri Crimea.
Hagati aho, u Burusiya bwongeye gutangaza ko ibitero bya Ukraine ku murwa mukuru Moscow ari ibitero by'iterabwoba nk'ibyo bakoze ku kiraro cyo muri Crimea mu minsi yashize, ibyatumye Perezida Vladmir Putin asezeranya kwihorera gukomeye kuri Kyiv.
