Ibibazo bishyize Rayon Sports mu manga!

Ibibazo bishyize Rayon Sports mu manga!

 Sep 11, 2021 - 08:47

Kwanga gushora akayabo bazisubiza ngo baharanire ibyishimo by'amamiliyoni ni kimwe mu bishyize Rayon Sports mu kangaratete

Abafana ba Rayon Sports ubu bari mu gihirahiro. Baribaza ejo hazaza hayo  nyuma y'uko abayobozi bayo banze gushora ayabo ngo bagure abakinnyi bakomeye kandi ari amafaranga bari kuzisubiza mu gihe  abafana ba Rayon Sports bari mu byishimo. Ibi bikaba bikomeje kugenda bishyira iyi ikipe  mu manga.


Abakunzi bumupira w'amaguru muri rusange ubu ntakindi kibaraje ishinga usibye kureba uko Rayon Sports yasoje shampiyona ishize iri ku mwanya wa 7 ibintu byari bibayeho bwa mbere mu mateka y'iyi kipe kuva yashingwa ndetse na shampiyona igomba gutangira kuwa 16 Ukwakira 2021.  Benshi bakaba nta kizere bafitiye iyi kipe bitewe nuko yitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi ugereranyije n'andi makipe bahanganye arimo APR FC,AS KIGALI,POLICE FC  n'andi menshi yagiye yiyubaka ku rwego rwo hejuru. Hari  abemeza ko ntakindi Rayon Sports yazize usibye kugira abayobozi banze gushoramo ayabo ngo bagure abakinnyi bakomeye kandi n'ubundi ayo mafaranga bari kuzayisubiza.


Rayon Sports ubwo RGB yinjiraga mu kibazo cyayo ndetse hakaza gutorwa n'abayobozi bahagarariwe na Uwayezu Jean Fidèle watorewe kuba Perezida. Ku yindi myanya Visi Perezida wa Mbere yabaye Kayisire Jacques mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable naho umubitsi aba Ndahiro Olivier aba bose akaba ari bamwe mu bafite amafaranga nyamara bakaba bariyemeje ko nta mafaranga yabo bagomba gushora muri Rayon Sports ahubwo ko ikipe ari iy'abafana ari nabo bagomba kuyifasha nyamara akirengagiza ko abafana bafasha ikipe bitewe n'ikizere bari kubona mu ikipe yabo. Ibi akaba aribyo bishyize Rayon Sports aharindimuka.


Rayon Sports kugeza ubu ntiragura umukinnyi n'umwe ukomeye. Dore ko nabo bagiye barambagiza byarangiraga babatwaye kubera ikibazo cy'amafaranga. Nyamara  abayobozi bari kuyobora Rayon Sports ubu bari  mu bafite amafaranga. Hakibazwa impamvu aba bayobozi batifuza gushora amafaranga muri iyi kipe ngo igure abakinnyi bakomeye noneho amafaranga bazayisubize bitewe n'ibyishimo bazaba bahaye abakunzi b'iyi kipe dore ko bizwi ko ari bamwe mu bafana batanga amafaranga iyo babona ikipe yabo imeze neza.

Bimwe mu byatumye abakunzi ba Rayon Sports bifuza ko iyi komite yakwegura hagasubiraho abahoranye ikipe bazi agaciro ko gushora muri Rayon Sports ndetse bazi n'agaciro k'ibyishimo by'abafana b'iyi kipe ya mbere ikunzwe mu Rwanda.

Umwanditsi: Blackcat Thierry