U Burusiya bwikoze mu nda

U Burusiya bwikoze mu nda

 Apr 21, 2023 - 09:05

Amakuru agezweho mu nama ya Ukraine n'u Burusiya ni uko indege y'intambara y'u Burusiya yakoreye impanuka ikomeye mu mugi umwe wo mu Burusiya hakangirika byinshi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Mata 2023, nibwo indege y'intambara y'u Burusiya yo mu bwoko bw'izo bita Supersonic warplane, zifite umuvuduko nk'uw'ijwi, yakoze impanuka mu mugi wa Belgorod wo mu Burusiya hafi ya Ukraine.

Amakuru aturuka mu Burusiya aravuga ko iyi ndege ya Sukhoi Su-34 yaje gukora impanuka ubwo yarimo ica hejuru y'uyu mugi, maze amabombe yari itwaye asandaza byinshi ku butaka.

Nubwo ibinyamakuru bimwe bivuga ko ari impanuka, ariko hari n'ibindi binyamakuru bitangaza ko iyi ndege yarashe muri uyu mugi mu buryo bwo kwibeshya kubera ko yashakaga kurasa muri Ukraine kandi uyu mugi uri hafi y'umupaka na Ukraine.

Uko byavugwa kose, ikiriho ni uko habaye kwangirika kw'ibintu muri uyu mugi biturutse kuri bombe iyi ndege yari itwaye.

Guverineri wa Belgorod Vyacheslav Gladkov yatangaje ko abantu batatu aribo bakomeretse. 

Muri abo hakaba harimo abagore babiri, imodoka enye ndetse n'inzu ndende yangiritse.

Mu mugi wa Belgorod aho indege y'u Burusiya yakoreye impanuka 

Guverineri Vyacheslav Gladkov abinyujije ku rubuga rwa Telegram, akaba yashimye Imana ko nta muntu wapfiriye muri izo nyubako ubwo iyo mpanuka yabaga.

Tugarutse gato kuri uyu mugi wa Belgorod, ukaba uri hafi y'umupaka wa Ukraine n'u Burusiya, ndetse igihe kinini Ukraine ikaba ikunze kuhagaba ibitero.

Ikindi kandi, uyu mugi akaba ariho indege z'u Burusiya zicamo iyo zishaka kugaba ibitero muri Ukraine.

Ku bw'ibyo rero, abatuye uyu mugi bakaba bahorana ubwoba ko nabo intambara yazabageraho umunsi umwe.

Nta kabuza intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'Isi, uko imara iminsi, niko ikomeza kwangiza byinshi.

Magingo aya kandi urugamba mu mugi wa Bakhmut ni injyanamuntu nubwo u Burusiya bufite 80 % by'uyu mugi.