Ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati y’abayobozi ba Ukraine n’abu Burusiya birarimbanyije ku mupaka wa Ukraine na Belarus.
Mbere gato y’ibiganiro igisirikare cya Ukraine cyatangajeko umuvuduko w’ibitero by’Uburusiya wagabanutse.
Ndetse minisiteri y’ubuzima ya Ukraine yavuze ko ubu umubare w’abapfuye w’abasivili ugera ku bantu 352, harimo n’abana 14 bahitanywe n’ibitero by’Uburusiya.
Ibi biganiro bibaye nyuma yuko abaturage ba Ukraine bari bakomeje kwicwa ndetse ibihugu by’amahanga bikaba byari bikomeje kurebera.
Nubwo umuryango w’Abibumbye wari watangije gahunda yo guteraterateranyiriza Ukraine ibisasu byo kwirwanaho ariko Perezida Zelensky akaba yabonye nta muti urambye ngo kugirana ibiganiro by’amahoro na Putin.
Perezida Zelensky wa Ukraine yari yahamagariye abaturage kwitangira igihugu maze uwahoze ari Miss w’icyi gihugu Anastasia Lenna aba uwa mbere ku rugamba.
Inkuru bifitanye isano.
View this post on Instagram