Turi ku munsi wa 42 kuva Uburusiya buteye Ukraine mu ntambara Putin yita iyo guharanira amasezerano ibihugu byahoze bigize leta zunze ubumwe z’Abasoroviyeti byagiranye na OTAN ko ibi bihugu bitazigera bijya muri uyu muryango ariko Ukraine ikaba ishaka kurenga kuri ayo masezerano.
Ibihano bikomeje kwiyongera ku Burusiya.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson akomeje gusabira ibihano bikakaye Uburusiya birimo ko bimwe mu bicuruzwa byakiraga cyangwa bugasohora hanze y’igihugu birimo amakara bigomba guhagarara.
Johnson Boris yavuze ko ibyo Uburusiya burimo gukora mu mujyi wa Bucha ari Jenoside kuko abasivili aribo barimo barahaburira ubuzima kandi ku bwinshi.
N’ubwo Ubwongereza buvuga ko Uburusiya burimo gukora Jenoside, Putin we avuga ko imibare y’abapfuye itangazwa na leta ya Ukraine atariyo ko ahubwo ari baringa.
Intambara irakomeje.
Ubutasi bwa gisirikare bw’Ubwongereza buravuga ko imirwano ikaze n’ibitero by’indege by’Uburusiya bikomeje kwiyongera I Mariupol.
Minisiteri y’ingabo ya Ukraine yagize ati: "Ibintu by’ubutabazi muri uyu mujyi biragenda byiyongera. Benshi mu baturage 160.000 basigaye muri aka gace nta mucyo, itumanaho, imiti, ubushyuhe cyangwa amazi n’indi by’ibanze barimo guhabwa. Ingabo z’Uburusiya zabujije abantu kwinyeganyeza, bikaba birimo gutuma abasivili n’abakorerabushake bagwa muri iyi ntambara”
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ivuga ko ingabo zayo “zizabohora” Mariupol mu gihe ibyo Putin asaba byaba byashyizwe mu bikorwa.
Mu gihe iyi ntambara ikomeje kuba Perezida wa America Joe Biden yavuze ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga Ukraine bayiha ibikoresho by’intambara.
Bimeze nka Jenoside.
Ukraine ikomeje gutangaza ko inzirakarengane zikomeje kugwa muri iyi ntambara, imiryango ireberera ikiremwa muntu hirya no hino iratangaza ko hagati y’abantu 150 na 300 aribo urimo gusanga imirambo yabo mu mujyi wa Bucha.
Ifoto ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy igaragaza intambuko y’imbaraga yashimishije benshi kuko akomeje kwihagararaho ahangana n’igihangange Putin.[Getty].





Ibibera mu mujyi wa Bucha biri kwitwa Jenoside n’ibihugu byo mu Burengerazuba[Getty Images].
View this post on Instagram
