Yvan Muziki yaba yaritwaje ubushuti na Marina mu kwamamaza imishinga ye I Kigali?-Video

Yvan Muziki yaba yaritwaje ubushuti na Marina mu kwamamaza imishinga ye I Kigali?-Video

 Nov 10, 2021 - 07:55

Yvan Muziki afite indirimbo zimaze imyaka itatu ziatarebwe nk'Urugo Ruhire yahuriyemo na Masamba na Marina. Inaha i Kigali ibihangano bye biri ku ibere mu itangazamakuru nyamara siko byari bimeze mbere. Mu biganiro byinshi yagiye agendana na Marina mu rwego rwo kumwishingikiriza kuko byari kumukomerera kugira aho amenera inkuta z'i Kigali mu itangazamakuru ry'imyidagaduro.

Ni kenshi umuntu uzi amayeri abanza kureba uko azinjira mu ruganda rw’imyidagaduro. Hari abahitamo guhimba ibinyoma bikazatahurwa nyuma n’abasesenguzi. Byatangiye babyita urukundo aho bari hose bakajyana. Kuri ubu imvugo zarahindutse. Ibyari ndagukunda bisigaye ari:”Ni inshuti isanzwe, nta birenze”. Yaba Marina cyangwa se Yvan Muziki mu kiganiro twagiranye basaga n’abahinduye imvugo. Bari bambaye rwose imyambaro ijya guhura. Yvan yari yambaye ipantalo ijya gusa n’umwenda wo hejuru wa Marina.

 

Marina yiteguye ubukwe ariko nta mukunzi uhamye afite

Marina uvugako afite imyaka y’ubukure yagize ati:”Nijye muntu ukozwa ibintu by’ubukwe hano mu Rwanda”.

Babajijwe niba bajya bafata umwanya wo kuganira ku bukwe byahinduye isura. Ku buryo ubaye ukurikira cyane wakwibwira ikijya mbere. Bari babiri mu kiganiro ariko bose baratangaye bati:”Tubiganiraho ibiki? Bande”.

Yvan mu ijwi ririmo ikiniga ati:”Tubiganiraho mu buhe buryo?”.

 Ibyo batangiye bita urukundo biri kugenda bikendera

 Marina ati:”Ntabwo dukundana dukundana nk’inshuti zisanzwe biri aho ngaho nk’abandi bose”.

Yvan Muziki ati:”Nta birenze iyo abantu babonye abantu b’inshuti bari kumwe bakekako bakundana”.

 Ni kenshi hano abahanzi bagiye bahimba imitwe yo gukundana kugirango bahuze imbaraga noneho ibihangano byabo byitabweho. Muzabibona kuri Ariel Wayz na Juno Kizigenza. Icyokora birakora nubwo uko iminsi ishira rubanda bagenda babihararukwa.

None bahimbye gute imitwe yo kwitwaza ubushuti?