Keneth Kaunda yakorewe ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma

Keneth Kaunda yakorewe ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma

 Jul 2, 2021 - 15:44

Kenneth Kaunda wabaye perezida wa mbere wa Zambia yaherekejwe bwa nyuma mu muhango waranzwe no kurasa mu kirere hakoreshejwe imbunda za rutura 21 n’indege za gisirikare zazengurutse ikirere mu kumuha icyubahiro.  

Bwana Kaunda yatabarutse mu kwezi gushize azize indwara y’umusonga. Yapfuye afite imyaka 97 akaba ari umwe mu banyafurika bari basigaye barwanyije ubukoloni. Yayoboye Zambia kuva yabona ubwigenge mu 1964 kugeza mu 1991. Umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma wabereye mu murwa mukuru Lusaka kuri sitade nkuko byanditswe na BBC. Abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byo hanze baje kwifatanya n’abaturage ba Zambia.

Nyuma y’urupfu rwe Leta yashyizeho iibihe bidasanzwe byo kumuha icyubahiro byamaze ibyumweru bitatu nta bikorwa byo kwidagadura bihari. Umurambo we wazengurukijwe mu gihugu kugirango abaturage bamusezereho. Perezida wa Zambia Edgar Lungu yategetse ko umunsi wo kumusezeraho uba ikiruhuko kandi azashyingurwa rwihishwa mu cyumweru gitaha ku wa gatatu nkuko yabisobanuye.

 Abategetsi bitabiriye

 Perezida wa Kenya, uwa Ghana, Zimbabwe, South Africa na minisitiri w’ubwongereza ushinzwe Afurika, nibo bitabiriye. Kaunda wamamaye nka KK ni umwe mu barwanyije Apartheid yo muri Afurika y’epfo. Yafashije abaharaniye ubwigenge muri Mozambique na Zimbabwe.

 Moussa Faki uyobora kimisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika yagize ati:’uyu mugabo ni intwari, ni umwe mu bari basigaye baharaniye ko uyu munsi tuvuga ijambo turi abanyafurika, yafashije ibihugu byinshi kwigenga. Ntiyikunze kandi iyo atabaho sinari kuba mpagaze aha’’. Yafashije Zimbabwe irwanira ubwigenge mu 1950. Hari abamufataga nka Gandhi wo muri Afurika. Kaunda amaze gutsindwa amatora mu 1991 yemeye kurekura ubutegetsi. Hari umuhungu we witwa Masuzyo wahitanywe na SIDA noneho ahita atangira kuyirwanya. Yagize ati:’’Twatsinze ubukoloni, ubu rero tugomba gutsinda SIDA’’. Ibi yabibwiye Reuters mu 2002.