Mu mwaka 1941-1945 hagati mu ntambara ya kabiri y'Isi yose, nibwo Abayahudi bakorewe Jenoside n'Abadage b'Abanazi bari bayobowe n'Adolf Hitler.
Muri iyi myaka yose Abanazi barimbuye Abayahudi basaga miliyoni 6 mu Burayi, aho Abanazi bari barigaruriye muri ibyo bihe.
Kuki Hitler yishe Abayahudi ?
Imvano y'urwango Hitler yagiriye Abayahudi rwaturutse mu ntambara ya mbere y'Isi yose mu mwaka 1914-1918.
Ubwo u Budage bwatsindwaga iyi ntambara ndetse bukagerekwaho na fagitire yose y'intambara.
Ibi byose Hitler yasanze Abayahudi ari bo bari abagambanyi.

Kuri iyi mpamvu ubwo yari akimara kuba Chancellor w'u Budage mu 1933, yahise atangira ku biba urwango mu Badage rwo kwanga Abayahudi.
Ikindi kandi Abadage bari bakomeje, ku buryo hagati y'umwaka 1933-1939, Abadage bishe Abayahudi barenga ibihumbi 500 mu Budage honyine.
Abayahudi bageze mu Burayi gute?
Iby'Abayahudi mu Burayi byatangiye mu mwaka 750 mbere ya Yezu(BC).
Muri uyu mwaka, nibwo mu Burasirazuba bwo hagati hari Ubwami bwinshi bunyuranye, muri ubwo, harimo n'Ubwami bwa Israel aho umurwa mukuru wabo wari Samariya.
Mu mwaka 722, uyu murwa mukuru wabo waje kwigarurira n'ubundi Bwami bwa Assyria.

Assyria nayo ntibyatinze iba yigaruriwe na Babylon mu mwaka 611 BC.
Ntibyarekeye aho kuko Babylon nayo yaje kwigarurirwa n'Ubwami bwa Achaemenid mu mwaka wa 531. Aha hakaba ari muri Iran y'ubu.
Umwami wa Achaemenid, akaba yarategetse ko abaturage bose basubirana ubutaka bwari ubwabo mbere.
Ku bw'ibyo, Abayahudi basubiranye ubutaka bwabo mbere y'uko Ubwami bwa Assyria bubigarurira.
Abayahudi byabagendekeye gute bagisubirana ubutaka bwabo?
Icyo gihe Abayahudi bahise bubaka urusengero rwitiriwe Umwami Salomon ndetse ari nabwo banditswe ibitabo bitanu by'amategeko bizwi muri Bibiliya nka Tora.
Muri 33 (BC) Alexander the great nawe yaraje ibyo Abayahudi bubatse arabisenya bongera gusembera.
Nyuma gato hahise haza Ubwami bw'Abami ba Roma bwamaze imyaka irenga 600 buri muri ibi bice byahoze ari iby'Ubwami bw'Abayahudi( Israel) ku ntango.
Ku Bwami bwa Roma Abayahudi byagenze gute?
Mu gihe cy'ingoma ya Roma, nibwo havutse Yezu Kristu avuka mu Bayahudi.
Nubwo uyu yavutse mu Bayahudi ariko ntibigeze bamwemere nk'Umwami wabo.
Impamvu Abayahudi batemeraga Yezu, bumva umucunguzi uzaza, azabasubiza ubutaka bwabo bari barambuwe mu binyejana byari byarahise.

Nyuma y'uko Yezu apfuye, hashinzwe idini ryari rimushamikiyeho ariryo rya gikiristu benshi bakurikira magingo aya.
Mu mwaka 456 Ubwami bwa Roma bwari bumaze guhirima burundu, ari nabwo bwari bufite ubutaka bw'Abayahudi ( Israel).
Byagenze bite nyuma yo kugwa kwa Roma?
Mu mwaka 700 nibwo idini rya Islam ryarimo kwaguka mu Burasirazuba bwo hagati mu ntambara zikaze barwanaga.
Ku bw'ibyo, Abayahudi babiyunzeho kugira babahe amahoro, ndetse koko Aba-Islam babanye neza n'Abayahudi.
Bitewe nuko Aba-Islam bari barafashe ibice bigari harimo nibyo mu Burayi nka Portugal na Spain, Abayahudi bari Abacuruzi batangiye kwimukirayo.
Buagenze bite Abayahudi bageze mu Burayi?
Mu mwaka 1352 mu Burayi hateye icyorezo cy'ubushita cyarimbuye benshi. Muri iki gihe Abanyaburayi babigeretse ku Bayahudi ko aribo bazanye icyo cyorezo.
Muri ibyo bihe, Abanyaburayi b'Abakiristu bishe Abayahudi babaziza ko babambye umwana w'Imana Yezu Kristu bakaba barazanye n'ubushita.

Muri iki gihe nibwo kandi Abayahudi batangiye gukwira mu Burayi, aho babonaga batabanga.
Ikibazo ni uko, aho bageraga bakomezaga kubashushubikanya babashinja umugambi no kwica Yezu.
Iby'urwango rw'Abayahudi mu Burayi byarangiye gute?
Iby'urwango rw'Abayahudi mu Burayi rwarakomeje, kugera mu mwaka 1897 ubwo Abayahudi mu Burayi bakoreraga Inama i Bar mu Busuwisi ngo barebe ko uko bakongera gushinga igihugu cyabo cya cyera.
Nyamara nubwo aba bashaka gushinga igihugu cyabo, aho bashakaga kugishinga hari ikindi gihugu cya Palestine.
Iki cyifuzo ibihugu byari bikomeye, icyo gihe birimo Ubudage ndetse n'Ubwami bwa Otttoman byanze icyo cyifuzo ndetse intambara ya mbere ihita iba byose bisubira irudubi.
Byagenze bite nyuma y'intambara ya mbere y'Isi yose?
Iyi ntambara ikimara kurangira, u Budage bwari bwaranze ko Abayahudi bashinga igihugu cyabo, bakaba baraje gutsindwa intambara, ari nabyo Hitler yahereyeho abarimbura.

Mu ntambara ya kabiri y'Isi yose, mu gihe u Budage bwigaruriraga ibihugu byo mu Burayi, ntaho Abayahudi bari bagishoboye kongera gucikira Abadage.
Mu bihugu birimo Poland ari naho habaga Abayahudi benshi mu Burayi, Abanazi bakaba barahiciye abarenga miliyoni yose.
Abayahudi bamaze gukorerwa Jenoside byagenze bite?
Nyuma ya Jenoside yahitanye Abayahudi barenga miliyoni esheshatu, mu mwaka 1947 Abayahudi bahise bashinga igihugu cyabo cya Israel muri Palestine bava mu Burayi n'Amarika aho bari barakomeje gutoterezwa kugera no kuri Jenoside yabakorewe.
Magingo aya imyaka irenga 70 irihiritse Abadage bakoreye Jenoside Abayahudi, nubwo ntawe ubyerura ariko Abayahudi agatoki kari ku kandi ku Badage.

Mu myaka 1970 Abayahudi bakaba nabo barahize Abadage babigizemo uruhare ndetse hafi no kubiryoza Abadage bose, ku kigero cyegera hafi yo kuba bakorera Jenoside nk'uko babikoreye.
Muri rusange igihugu cya Israel kikaba cyarahise cyiyubaka bwangu, kiza no gutera imbere, none magingo aya nacyo cyicara ku ntebe z'abakomeye mu Isi.

Kuri ubu icyo bavuze isi itega amatwi ikumva bitewe n'intwaro kilimbuzi bibikiye binatuma Abanye-Palestine ntawe ukopfora nyuma yo kwinjira mu gihugu cyabo.
