Birababaje! Hari bamwe mu bamamara bakarya iraha agahe kabo karangira bagasabiriza

Birababaje! Hari bamwe mu bamamara bakarya iraha agahe kabo karangira bagasabiriza

 Jul 2, 2021 - 17:26

Ibyamamare byo muri Kenya batangiye kwiyama Omosh wigeze kwishora mu businzi bukamusiga mu butindi

Joseph Kinuthia wamamaye nka Omosh ni umwe mu bakinnyi ba filimi bamamaye muri Kenya. Ukumenyekana kwe yagupfushije ubusa yishora mu businzi none kubona ibyo kurya biri kumusaba kubanza kujya mu itangazamakuru agatanga nimero za telefoni noneho abagiraneza bakamugoboka.

Umunyarwenya Omosh yaramamaye none abayeho mu butindi yatewe no kwishora mu businzi

Abareba filimi bazi iyitwa’’Tahidi’’ noneho rero uyu mubyeyi ni we wari umukinnyi w’imena. Ubu iminsi imugeze habi. Ubwo yari mu kiganiro na TV47 yagize ati:’’nishyuye imyenda yose nsigarira aho nukuri mumfashe ndababaye dore nimero za telefoni 0727054141’’

Uko byatangiye

Gukena si ingeso ariko kwikenesha byafatwa nk’uburangare buvanze n’ubujiji. Yagezweho arakundwa aramamara. Icyokora yishoye mu businzi bumusiga habi. Abamumenye bumvise ko yatangiye gusaba yiyambaje itangazamakuru bakusanyije inkunga ya miliyoni y’amashilingi.

Aya aho kuyikenuza yahise ajya kwishyura umwenda yari afitiye kaminuza umwana we yigamo. Ati:’’narimfite ideni kuri kaminuza kuko hari amezi ane ntishyuye ikindi nahise nishyura, ibiryo indi myenda yose urumva nasigaye nta kintu mfite’’. Ikindi Omosh yanavuze ko hari abantu bamwijeje kumufasha ariko yarategereje amaso ahera mu kirere. Ubu avuga ko yifuza inkunga ya camera, Tripod, amatara na mikoro akaba yatangira gukina filimi zisekeje (comedy skits). Umunyamakuru yamubajije impamvu ataguze ibyo bikoresho kandi yarafashijwe noneho ati:’’Simbeshya nahise nyakemuza ibindi ariko mbonye akazi niyo kaba ari ugukora amasuku nagira ibyo nkemura’’.

Bamwe bamurambiwe bamugira inama

Umukinnyi wa filimi banakinanye mu yitwa Tahidi high witwa Angel Waruinge wamamaye nka Miss Morgan yavuze ko yatunguwe no kuba Omosh agisabiriza.

Ati:’’igihe kirageze Omosh akemera ko arwaye kandi akeneye ubuvuzi’’.

Yakomeje avuga ko AbanyaKenya bamufashije ariko akaba agikomeje gusabiriza. Ati:’’twabikoze kuko uri icyamamare ariko uri indashima kandi birambabaza, uri ikirura kandi uri gutera agahinda abantu bose bakumenye’’. Omosh yigeze kwigarurira ibitangazamakuru by’amashusho agikina filimi zisekeje ndetse ni icyamamare ariko byaranze.

Willy Paul yamugiriye inama yo gucuruza amandazi cyangwa amazi

Uyu muhanzi na we yiyongereye mu bari gucyaha Omosh wamamaye muri ‘Tahidi High’ amubwira ko ashobora gucuruza amandazi cyangwa se amazi. Ati:’’Va mu nzu ugende ucuruze amandazi mu mihanda ni byanga uzunguze amazi’’.

Wacha kulia…Bahati alisachukua title ya kulialia. Pambana tu. Sisi wote ni wanaume na wakenya hawakufanyii kazi…ambia serikali ikupatie kazi. (You complained that the donations you received were less than a million…that was the hard-earned money of Kenyans and they do not owe you anything. Go out there and hustle. Sell water if need be. Do not be a cry baby).”

Yakomeje amuha impanuro ko adakwiriye kurira nk’abana. Ati:’reka kurira, hangana nk’abandi bagabo..’

Ubukene buri kuri benshi bakinnye muri 'Tahidi High''

Benard Mwangi, na we yamamaye muri iyi filimi yitwa”Tahidi High’’yakoreshaga izina rya Mr. Mweposi  aherutse kuvuga ko uruganda rwa sinema muri Kenya nta kintu rumariye abakinnyi usibye kububakira amazina atagira amashilingi mu mufuka. Ati:’’Ndasaba umugiraneza wampa imbuto zo guhinga urusenda nkajya ndugemura hanze yaba akoze kuko mfite imirima ariko nta bushobozi bwo kugura imbuto’’. Iyi filimi yamamaye cyane muri za 2011 ariko benshi mu bayikinnyemo bakamamara ubu barakennye cyane. Uyu na we yigeze kubatwa n’ubusinzi anatandukana n’umuryango we nyuma aza kubureka barongera bariyunga.