Ntakirutimana Felecien wamamaye nka 2T Reggae Man ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Tanzania mu iserukiramuco rizabera I Zanzibar. Uyu muhanzi avuga ko abamutumiye babanje kumwigaho basanga ari we ukwiriye gususurutsa abazitabira.
2T ni umuhanzi ukora umuziki wo mu njyana ya Reggae na Dancehall. Kuri ubu ari kubarizwa muri Kenya aho ari kwitegura kuzitabira Zanzibar Reggae Festival’’ iserukiramuco rifite umwihariko wo guha abazaryitabira umuziki wo mu njyana ya Reggae. Mu kiganiro yahaye Thechoicelive yagize ati:’’mbere yo kuntumira babanje kureba uko ibitaramo nkora byitabirwa, uko nitwara ku rubyiniro (stage performance) ndetse Kurundi ruhande Ni byiza kuko bigaragaza ikizere uba ufitiwe n'abategura ibitaramo kuko mbere yo kuguhitamo bafata umwanya wo kukwigaho barebeye kubikorwa wakoze mbere, nawe urabyumva ko igihe ubona umuhanzi ananiwe ntiwamuha stage yawe noneho ngo umuhe n'umwanya munini wo kuba kurubyiniro(stage).’’
2T Reggae Man azitabira ibitaramo biteganyijwe ku matariki ya 7&8 Kanama 2021. Yahawe kuririmba isaha imwe aho azaririmba indirimbo zisaga 10. Ati:’’ ndabizi ko iminota 60 ari myinshi kuri stage uririmba ubyina...ariko mpora niteguye Kandi nagize igihe kinini cyo kwitegura, kuko na concerts njya nkora hirya no hino aba ari isaha imwe cyangwa ikanarenga(abafana bange bo basanzwe babizi). Nditeguye Physically, vocally, mentally & strategically nk'umu RASTA w'umunyarwanda.
Reba hano indirimbo ye ''Baby Lea''
2T avuga ko atazajyana na Band ye nkuko yabyifuzaga ahubwo azasangayo abamucurangira kandi bari gukorana mu myitozo basubiramo ibihangano bye. Ati:’’ Aka wamugabo wo muri Bibiriya wagize ati: "simfite ifeza n'izahabu ariko icyo mfite ndakiguha mu izina rya Yesu w'i Nazareti".... Nange simfite ifeza n'izahabu ariko ikindimo nzakibaha mw'izina ry'uwandemye Kandi nizera(Imana/Jah/Jehovah/Jahweh/Allah). Nange rero nzabaha ubutumwa bw'amahoro n'urukundo kandi ibyo biva ku Imana(nyagasani akomeze kubimfashamo”.
Reba hano 2T ari mu myiteguro ya Festival
View this post on Instagram
2T Reggae Man asaba abantu kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze mu rwego rwo kuzabasha gukurikira ibyo bitaramo azakorera muri Tanzania mu mujyi wa Zanzibar nkumwe mu birwa bifite ubwiza buhebuje kandi bisurwa cyane muri icyo gihugu.