Ni iki Perezida w'u Rwanda n'uwa Centrafrique baganiriye i Kigali?

Ni iki Perezida w'u Rwanda n'uwa Centrafrique baganiriye i Kigali?

 Jun 9, 2023 - 02:14

Kuri uyu Kane Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko i Kigali mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kamena, nibwo Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique yageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w'Umutekano mu gihugu Alfred Gasana mu cyubahiro kigenewe abakuru b'ibihugu.

Abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zirebana n'ubufatanye busanzwe hagati y'ibihugu byombi harimo n'ibirebana n'ubufatanye mu gukemura ibibazo by'umutekano muri Centrafrique.

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra

Perezida Faustin-Archange Touadéra yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2021, aho icyo gihe ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano arimo ayerekeye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kubaka inzego z'umutekano muri Centrafrique, gutwara abantu n'ibintu ndetse n'igenamigambi mu bukungu.

Tubibutse ko u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu mu nzego zitandukanye by'umwihariko u Rwanda rukaba rufiteyo ingabo ziri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse n'izindi ziriyo kubw'amasezerano ibihugu byombi byagiranye.