Nyuma yo kugaruka avuye i Miami, Gerard Pique yagarutse mu bucuruzi bwe. Nkuko ikinyamakuru Nacional.cat kibitangaza, ngo aherutse gufata indege yerekeza mu mujyi wa Milan mu Butaliyani. Kandi ntibyasaga nk’urugendo rwo kwidagadura, kubera ko yabikoze atamuherekeje, kuriyi nshuro, ntabwo yari aherekejwe n’umikunzi we Clara Chia.
Clara Chia hari amashusho yagaragayemo yasinze yabaye inyatsi
Uyu mukunzi mushya wa Pique yafatiranyije amahirwe yo kuba umukunzi we adahari, ajya mu birori, nkuko amakuru abivuga. Mu mashusho yashyizwe ahagaragara, harimo abantu benshi, muri bo, Clara agaragara yasinze cyane. Muri aya mashusho, Clara yanywaga inzoga, aryamye hasi amaguru ari hejuru. Mu by'ukuri Clara Chia ntabwo yari umwe tubonana na Pique, ari umuntu wiyubashye. Umunyamakiru Javier Ceriani, yavuze ko Inshuti za Clara zose ari ibyomanzi, abasinzi, abakobwa bahora mu birori.
Gerard Pique yerekeje mu rugendo mu Butariyani[Getty Images]
Ati: “Clara Chia yafashwe yasinze kandi aryamye mu muhanda, ameze nabi. Twabonye ibirori bye arara mu mazu y’inshuti ze, mu gihe umukunzi we atari ahari. Ubu tumenye imico ye mishya, n’imyitwarire ye na manyinya mu ntoki.”
Ikindi kandi, mu mashusho harimo uyu mukunzi wa Pique aceza bidasanzwe. Ariko nk’uko amakuru akomeza abivuga, ngo amafoto na n’aya mashusho byafashwe mu buryo butaziguye ku mbuga nkoranyambaga z'inshuti ya Clara, ariko kera cyane mbere y’imvururu ze na Shakira.
