Zilha yiyambuye imyenda, Bushali yerekana umwana: Dore udushya twaranze igitaramo cy’abaraperi

Zilha yiyambuye imyenda, Bushali yerekana umwana: Dore udushya twaranze igitaramo cy’abaraperi

 Sep 18, 2022 - 06:19

Mu ijoro ryakeye tariki 17 Nzeri 2022 abaraperi 12 b’abanyarwanda bahuriye munzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali [BK] Arena bashyimisha abakunzi b’umuziki wa Hip Hop waba ugezweho n’uwo ha mbere.

Abaraperi 12 kuva ku bakizamuka nka Dope Zilha kugeza mu bamaze imyaka isaga 10 nka Bull Dogg, Riderman na Fireman. Mu ijoro ryo kwa Gatandatu bataramiye mu gitaramo bari bamaze hafi iby’umweru bitatu bamamaza cyiswe “Rap City season 1”.

Ni igitaramo cyari kigamije kwizihiza uruhare rw’injyana ya Hip Hop mu Rwanda no guha agaciro abaraperi bashyize itafari kuri iyi njyana mu Rwanda baba abariho n'abatakiriho.

Ni ubwa mbere byeruwe ko hari igitaramo cy’injyana imwe by’umwihariko injyana ya hip hop. Muri iki gitaramo hagaragaye abahanzi bakora iyi njyana biganjemo abo mu kiragano gishya ndetse hagaragara abaraperi Bull Dogg, Riderman na Fireman bamaze imyaka isaga 10 mu muziki.

Dore udushya twaranze iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa kumi nebyiri n’iminota 40 kikarangira mu masaha akuze ahagana saa sita.

Ni igitaramo cy’abaraperi ariko kitagaragayemo bamwe mu nkingi zayo za mwamba muri iyi njyana.

Muri iki gitaramo cyari kigizwe n’abaraperi abenshi bikomanga ku gatuza ko injyana yabo imaze gufata ibyicaro mu mitima y’abafana, ntihagaragaye abaraperi bafite amazina manini muri iyi njyana nka Jay C ambassador, P- Fla Imana y’i Rwanda, Diplomate, Neg G Amag the black n’abandi bamaze imyaka myinshi muri uyu mwuga. Ibi byatumye abantu bibaza impamvu batatumiwe ariko igisubizo kirabura.

Abahanzi nyarwanda bitabye Imana, bunamiwe muri Rap City.

Iki gitaramo cyaranzwe no kunamira abahanzi batandukanye bitabye Imana barimo Jay Polly wunamiwe na Bull Dogg na Fireman babanye nawe muri Tuff Gang. Bull Dogg yasabye abari bitabiriye igitaramo gufata umunota bagaha icyubahiro Jay Polly witabye Imana kuwa 02 Nzeri 2021 ndetse hakaba haherutse igikorwa cyo kumwibuka.

Fireman nawe ubwo yari ku rubyiniro yasabye abafana gutura indirimbo “Muzadukumbura” yakoranye na Nel Ngabo,abafite icyo bakoze mu muziki nyarwanda by’umwihariko abitabye Imana.

Dj Toxxyk yunamiye Jay Polly acuranga indirimbo “Mumutashye” Jay Polly yakoranye na Dream Boyz, iyi ndirimbo yabaye ikindi kindi ubwo hari hagezweho igitero cya Jay Polly, ibintu byashimangiye ko abanyarwanda bakimufite mu ntekerezo no ku mitima kuko bayiririmbye ijambo ku rindi.

Hacuranzwe kandi indirimbo za Yvan Buravan arizo “Oya’ na Bindimo”. Indirimbo zazamuye amarangamutima y’abari aho.

Muri iki gitaramo kandi hacuranzwe indirimbo “Stamina” ya Dj Miller yakoranye na Social Mula.

Bushali yazanye imfura ye ku rubyiniro.

Umuhanzi Bushali uri mu bahagaze neza muri muzika nyarwanda by’umwihariko injyana ya Hip Hop, yazanye umwana we w’umuhungu akaba n’imfura ye, Bushali Moon. Uyu muhanzi yinjiye mu ndirimbo “Mukwaha” arimo kuyibyinana n’abafana ndetse n’umuhungu we yizihiwe cyane.

Nyuma y’akanya gato, umuhanzi B-Threy yahise afata uyu mwana amukura kuri stage, Bushali akomeza gutarama.

Abaraperi biyambuye imyenda.

Muri Rap city, abaraperi Dope Zilha na mugenzi we ubwo bari barimo kuririmba indirimbo “Zararyoshye” ya Zilha batunguranye biyambura imyenda yo hasi “Amakabutura” n’inkweto bazijugunyira abafana.

Abari muri iyi nzu y’ibirori batunguwe n’aba basore babiri. Zilha asanzwe azwi mu ndirimbo nka “Twubahwe” yakoranye Bushali, Ish Kevin, Kenny K. shot, B-Threy na Mapy, Zararyoshye yakoranye na Ish Kevin n’izindi.

Umuraperi B.Threy yiyambuye umwenda.

Umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B.Threy yatunguranye ubwo yinjiraga ku rubyiniro ahita yiyambura umwenda wo hejuru akawujugunyira abafana akabona kwanzika ataramira abitabiriye iki gitaramo. B.Threy yaririmbye indirimbo zirimo “Amabanga” “Nicyo Gituma” n’izindi.

Zilha yaje ku igare.

Umuraperi Zilha urimo kubaka izina muri iyi minsi, yakoze agashya ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro, yaje ku igare na bagenzi be bo kumufasha, uyu musore kandi niwe wakoze agashya ko kwiyambura imyenda yo hasi agasigarana iy’imbere.

Iki gitaramo cya “Rap City” cyahaye umwanya impano nshya z’abaraperi.

Muri gitaramo hagaragayemo igikorwa cyo kugaragaza impano mu rubyiruko by’umwihariko injyana ya hip hop. Kugaragara muri iri rushanwa byasabaga ko umuntu yiyandikisha, akifata video aririmba imwe mu ndirimbo ashaka.

Muri iri rushanwa, hagaragaye abanyempano bazi kurapa neza barimo Kraft Mutabazi, Admire, Taz. Muri aba banyampano, uwitwa Admire niwe wegukanye igihembo nyuma yo gutorwa n’abafana. Uyu musore yahembwe ibihembo bitandukanye birimo kuzajya agaragaza mu bitaramo bibera muri BK Arena.

Oda Paccy yongeye kujya ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini.

Muri iki gitaramo cyari cyahurijwemo abaraperi benshi, umuhanzikazi Oda Paccy yisanze ari umwe mu bifashishwa kandi muri iri joro yatanze ibyishimo nyuma y’imyaka myinshi atagaragara ku rubyiniro.

Oda yinjiriye mu ndirimbo “Ibyatsi” iri mu zakunzwe cyane zanatumye yamburwa ubutore n’itorero ry’Igihugu.

Oda Paccy yari aherutse kubwira The Choice Live ko gusubukura umuziki nyuma y’amasomo agahembwa kujya ku rubyiniro ari iby’agaciro cyane. Akigera ku rubyiniro yavuze ko yari akumbuye abafana be kandi nabo bari bamukumbuye.

Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo aherutse gushyira hanze yise “Imbere muri njye” ivuga ku buzima abantu babamo bafite ibindi bikomere bitagaragara mu maso ya bagenzi babo, biba bisaba inkoramutima kugirango ibimenye.

Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buke.

Abantu bari biteze ko igitaramo cya Rap City’ kiza gukubita kikuzura, nyamara siko byagenze kuko abantu bari mbarwa n’ubwo bitababujije kuryoherwa. Abantu babaye bake nyamara iki gitaramo cyari kimaze ibyumweru bitatu cyamamazwa hirya no hino.

Iki gitaramo cyari cyiganjemo indirimbo zo mu njyana ya hip hop.

Iki gitaramo cyagaragayemo umuhanzi Riderman ari nawe wagishyizeho akadomo. Uyu muraperi umaze imyaka isaga 15 mu muziki, yaririmbye indirimbo zirimo “Igicaniro, Ikinyarwanda” yakoranye na Bruce Melodie, 'Inyuguti ya R', 'Horo' n’izindi. Uyu muhanzi nk’uko bisanzwe yari ari kumwe na Siti True Karigombe usanzwe umufasha ku rubyiniro ndetse uherutse guteguza album yise “Ikirombe cya Karigombe”.

Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi bavanga injana ya Hip Hop na R&B.

Umuhanzi Mistaeke uzwi mu ndirimbo ibica bigacika mu tubyiniro “Ku cyaro” yagaragaye muri iki gitaramo nyamara asanzwe ari n’umuhanzi uririmba izindi njyana zirimo R&B n’izindi.

Uyu musore ukunzwe cyane muri iyi minsi asanzwe azwi mu ndirimbo “Marina’ Mo Bebe’ “Ndashona” n’izindi.

Undi muhanzi ni Ariel Wayz.

Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz asanzwe ari umuririmbyi ubikora neza ariko na none akisanga kenshi ari kumwe n’abaraperi mu buzima bwa buri munsi. Yagaragaye muri iki gitaramo asa nk’aho ari umushyushyarugamba kuko we na Kivumbi King bacishagamo bakakira abahanzi bagenzi babo.

Umuraperi B. Threy yiyambuye umupira muri Rap city.

Zilha na mugenzi we birambuye amakabutura.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Bushali yazanye umwana we ku rubyiniro.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Ariel Wayz yasaga nk’umushyushyarugamba.

Umuraperi Dope Zilha yaje ku igare.

Abafana n'ubwo bari bake banyuzwe n'igitaramo cy'abaraperi.