Harmonize agiye kwerekeza mu gihugu uwahoze ari umukunzi we akomokamo

Harmonize agiye kwerekeza mu gihugu uwahoze ari umukunzi we akomokamo

 May 31, 2023 - 07:43

Harmonize yagize icyo atangaza ku kuba agiye gukorera igitaramo muri Australia aho uwahoze ari umukunzi we Brianna Jai akomokamo.

Harmonize ukomoka muri Tanzania kuri uyu wa 30 Gicurasi, nibwo yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze atangaza ko agiye kwerekeza muri Australia gukorerayo ibitaramo, ari naho uwahoze ari umukunzi we Brianna Jai akomoka.

Mu butumwa Harmonize yanditse, abakaba yanditse ko atazi ibizakurikira igitaramo afite ku 09 Kamena 2023 muri Australia, mu gihe afite umukunzi mushya Umunyarwandakazi Yolo The Queen.

Harmonize ati " Muri Australia niho Brianna aturuka. Imana izandinde nge n'urukundo rwange kuko sinshaka ko uru rugendo rwaba intangiriro y'ibibazo."

Harmonize afite impungenge z'uko bizagenda najya muri Australia aho Brianna bakundanaga atuye

Tubibutse ko Brianna na Harmonize batandukanye mu 2022, icyakora aba bombi bakaba baragumanye umubano mwiza. 

Nyamara rero nubwo aba bombi batandukanye mu 2022, ariko muri Werurwe uyu mwaka, Harmonize yatangaje ko bajya gutandukana yamubwiye ko amukunda cyane ndetse avuga ko atazi niba uyu mukobwa we yarabivuyemo, ati " Ntawamenya buri kimwe gishobora kuba."

Mu byo Harmonize yatangaje byatumye aba bombi batandukana, ngo ni uko igihe bari bakiri mu rukundo buri wese yashakaga kuguma mu gihugu cye, ngo guhura byari bigoye.

Ikindi kandi ubwo Brianna yajyaga gutanduka na Harmonize, uyu mukobwa akaba yarifurije uyu muhanzi kuzagira amahirwe mu gihe kizaza.