Umuhanzi Emmy yakiriye umugore we muri America- video

Umuhanzi Emmy yakiriye umugore we muri America- video

 Jan 19, 2023 - 06:40

Umuhanzi Emmy Nsengiyumva uzwi nka Emmy akanyamuneza ni kose nyuma y’uko umugore we Umuhoza Joyce muri Leta Zunze Ubumwe Za America.

Umuhanzi Nsengiyumva Emmy wamamaye mu muziki nyarwanda nka Emmy yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko umugore we Joyce Umuhoza amusanze muri Lata Zunze Ubumwe za America aho uyu mugabo atuye.

Uyu muhanzi kugirango agaragaze ibyishimo yakoresheje indirimbo “Wabaga he “ yakoranye na Priscillah arenzaho ajambo ati “Cyera kabaye Imana irabikoze”.

Ni amashusho Emmy yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa 17 Mutarama 2023 agaragaza aba bombi bari kumwe mu modoka mu mihanda ya America.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Tariki 13 Mutarama 2021 nibwo Emmy yambitse impeta y’urudashira Umuhoza, bemeranya kuzabana nyuma y’imyaka itatu yari ishize bavugwa mu rukundo cyane ko urukundo rwabo rwatangiye kunugwanugwa muri 2018.

Aba bombi bakoze ubukwe ku wa 19 Ukuboza 2021, ubukwe bwabereye mu gihugu cya Tanzania mu birwa bya Zanzibar ariko ntibyabakundira ko bajyana muri America kuko Joyce yari atarabona ibyangombwa.

Mu kiganiro Emmy yagiranye na The Choice Live, yavuze ko amenya Umuhoza yamumenyeye kuri Instagram ndetse ko ariho umubano wabo wakomereye.

Umuhanzi Emmy azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Wabaga He’ Dokima, Ntunsige’ n’izindi zakunzwe mu Rwanda.

Uyu muhanzi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America kuva muri 2012 ubwo yerekezagayo. Ikindikkandi yagiye ari umwe mu bahanzi bahataniye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, igihembo cyaje gutwarwa na King James.

Umuhoza Yoyce yakiriwe n'umugabo we Emmy.

Emmy yagaragaje ko yishimye cyane nyuma yo kongera guhura n'umugore we.