Taylor Swift yahindutse intwari y'abagore

Taylor Swift yahindutse intwari y'abagore

 May 15, 2023 - 00:31

Taylor Swift yongeye kwigarurira imitima ya benshi, nyuma y'ibyo yakoreye mu gitaramo yakoze mu mpera z'icyumweru.

Taylor Swift yagaragaye ahagarikira hagati indirimbo yaririmbaga mu gitaramo cye, kugira ngo avuganire umugore wateranaga amagambo n’abashinzwe umutekano.

Kuri ubu, uyu muhanzi w'icyamamare mu njyana ya pop, ari mu ruzinduko rwe rwa Eras Tour, aho yari afite ibitaramo bitatu kuri gahunda ye mu mpera z’icyumweru ku munsi w'ababyeyi muri Amerika i Philadelphia.

Taylor Swift yahagaritse indirimbo igeze hagati kugira ngo abanze yite ku mugore utari umerewe neza[Getty Images]

Mu gitaramo cye cyo ku wa Gatandatu nijoro muri Lincoln Financial Field, Taylor yongeye kwigarurira imitima y’abatari bake, nyuma yo guhagarikira indirimbo ye hagati, kugira ngo abanze amenye neza ko umufana w’umugore wari munsi gato y’urubyiniro ameze neza.

Taylor, w'imyaka 33, yaririmbaga indirimbo ye “Bad Blood” ubwo ibyo byabaga. Ubwo yendaga kugera kuri korasi y’indirimbo ye, yahise aceceka, yitekereza anatunga urutoki mu mbaga, maze avugira muri mikoro ye ati: “Ameze neza”.

Nyuma y'akanya gato, ni bwo abantu baje kongera kumwumva abwira abasa nk’ikipe y’umutekano ati: “Nta kibi yakoraga!”

Taylor yahise ajya hakurya ku rubyiniro mu gihe akirebera uko ibintu bimeze, mbere yo kongera gusakuza ati: “We! Rekera aho!”

Icyo gihe yahise akomeza kuririmba gakegake, ari na ko akomeza guhanga amaso ibyabaga, maze asubiramo ati: “Murekere aho”.

Taylor Swift yakoze ibitaramo bitatu mu mpera z'icyumweru gishize[Getty Images]

Hanyuma, nyuma yo kubona ko umugore yagize umutekano, yarahindukiye agaruka ku rubyiniro, maze akomeza indirimbo ze zari zisigaye.

Ibyo Taylor Swift yakoze byashimwe n’abatari bake binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bamushimiye urukundo akomeje kwereka abakunzi be, by’umwihariko ibyo yakoreye uyu mugore.