Camila Cabello yasuye ingagi zo mu birunga

Camila Cabello yasuye ingagi zo mu birunga

 Jan 2, 2023 - 14:34

Icyamamare mu muziki w’Isi Camila Cabello akubutse mu biruhuko mu Rwanda.

Umuhanzikazi Karla Camila Cabello Estrabao wamamaye nka Camila Cabello mu ndirimbo “Havana” n’izindi akubutse mu Rwanda aho yari yazanye n’umuryango we kwizihiza impera z’umwaka n’itangiriro ry’undi.

Amakuru The Choice Live yamenye n’uko uyu muhanzikazi wibitseho Grammy awards 2, AMAs awards, Billboard 5 n’ibindi yaraye asubiye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu ijoro ryakeye nyuma y’iminsi ibiri ari mu Rwanda aho yari yagiye kugirira ibihe byiza mu karere ka Musanze by’umwihariko muri Virunga National Park.

Camila Cabello w’imyaka 25 wavukiye mu birwa bya Cuba, azwi mu ndirimbo zamugize ikimenyabose zirimo “Havana” “Bum Bum” yakoranye na Ed Sheeran n’izindi zamuzaniye igikundiro kidasanzwe.

Camila Cabello akubutse mu Rwanda aho yari yaraje mu biruhuko. Akimara gusubira iwabo yanditse kuri Instagram ye ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda.