Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo hari bateganyijwe gusoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up, Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid’ yateguraga irushanwa ry’ubwiza Miss Rwanda. Ibyaha Prince Kid aregwa birimo ibyo guhoza ku nkeke undi no guhohotera abakobwa bitabiriye Miss Rwanda.
Aho gusoma urubanza rwa Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid', Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko urubanza ruzakomeza hakongerwamo ubundi buhamya ku byaha biregwa uyu Ishimwe Dieudonne.
Uru rubanza rwari rwaburanishijwe mu mizi kuwa 5 Ukwakira, Prince Kid yari yashinjwe ibyaha byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko aho gusoma urubanza rwa Prince Kid ahubwo ruzakomeza kuwa 15 Ugushyingo 2022 hakakirwa ubundi buhamya bw’abantu bane batigeze batangazwa amazina ahubwo bagahabwa ibimenyetso “Code”.
Muri uru rubanza havuzweho aba batangabuhamya nabo bagomba kubazwa bakiyongera ku bandi babajijwe mbere hanyuma umwanzuro ukazasomwa nyuma y’irindi buranishwa.
