Babu Tale ureberera inyungu za Diamond Platnumz yapfushije undi mugore

Babu Tale ureberera inyungu za Diamond Platnumz yapfushije undi mugore

 Sep 7, 2022 - 06:52

Babu Tale uri mu ikipe ngari ireberera inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko yapfushije mama w’umwana we nyuma y’imyaka ibiri ishize apfushije umugore wemewe n’amategeko.

Hamisi Taletale wamamaye ku izina rya Babu Tale mu kazi ko kureberera inyungu z’abahanzi by’umwihariko ababarizwa muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz, yatangaje ko amaze amezi abiri apfushije umugore babyaranye umwana w’umuhungu nyuma y'uko 2020 yari yapfushije umugore we basezeranye imbere y'amajyepfo ndetse bari bafitanye abana batatu.

Babu Tale mu butumwa yanyujije kuri Instagram yabanje kwisegura kubamukurikira kuko uwo mwana batari basanzwe bamuzi nk’uko bazi abandi ariko avuga ko amukunda nk’abandi bana be.

Babu Tale yagize ati “Ndabizi abenshi muri mwe mugiye kwibaza ngo uyu we ninde? Kuko abo batatu atari bashya mu maso yanyu. Uyu mushya mu maso yanyu yitwa ZAHID. Ni umwana wange nawe”.

Babu Tale yavuze ko aherutse gupfusha mama we.

Ati “Uyu nawe napfushije mama we mu mezi abiri ashize, ntayandi mahitamo mfite usibye gushima Imana kubwa buri kigeragezo irimo kunyuzamo .. kubera ko irabizi ko nshoboye kubyihanganira”.

Uyu mugabo yavuze ko nta mpamvu yo kuriria ukundi afite.

Yagize ati “Ntago ndi burire ukundi, ahubwo ndimo gusenga cyane ngo Mana ukomeze unyagurire amarembo umunsi ku munsi.

Mana ndizera ko urimo kuntegurira undi mama wabo ugiye kubarera [umugore mwiza] uzatuma bakura mugicucu cyo kumenya Imana”.

Babu Tale yavuze ko n’ubwi ibyo byose byabaye, ashima Imana kubwa buri kukwe yamukoreye.

View this post on Instagram

A post shared by Hamisi Taletale (@babutale)

Unwana muto wa Babu Tale [umuto] mama we aherutse kwitaba Imana.