Beyoncé yatangije ibitaramo bizenguruka isi yise ‘Renaissance World Tour’, byo kumurika alubumu yise ‘Renaissance’, aho yakoreye igitaramo cya mbere muri Sweden asiga yanditse izina.
Nyuma y’amezi arindwi Beyoncé atangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka isi yitiriye alubumu aherutse gusohora yitwa ‘Renaissance’, yatangiriye muri Sweden mu mujyi wa Stockholm muri sitade ya Friends Arena yahuriyemo ibihumbi by’abafana bari baje kumureba.

Beyoncé yakoreye ibitangaza muri Sweden
Nubwo yari yaravunitse ibyatumye abanza gusaba abafana kumwihanganira ko atarabyina cyane, ariko ntibyamubujije kuririmba indirimbo 37 mu masaha atatu.
Uyu kandi yahinduranyije urubyiniro inshuro 8 ari nako ahinduranya imyambaro. Ibi byatumye abakitabiriye batangazwa n’uburyo uyu muhanzikazi yabikoze neza.
Ku bw'ibyo, bikaba byatangajwe ko Beyoncé yagaragarije ubuhanga bwe muri iki gitaramo aho yabashije kuririmba indirimbo 20 mu buryo bwa ‘Live’ ibintu bidakunze gukorwa n’abandi bahanzi.

Beyoncé yaririmbye indirimbo 37 mu masaha 3
Mu ndirimbo yaririmbye harimo izasohotse kuri iyi alubumu ‘Renaissance' ifite indirimbo 16, harimo nka: Virgo’s Groove, Alien Superstar, Cuff It, Church Girl n’izindi.
Mu ndirimbo ze zakunzwe kandi yaririmbye, harimo: ‘Drunk in Love’, ‘Formation’, ‘Run The World’ hamwe na ‘Hello’.
Muri rusange iki kibaye igitaramo cya mbere kibimburira ibitaramo 57 Beyoncé azakora harimo 40 mu Burayi n'ibindi muri Amerika na Canada mu cyo yise ‘Renaissance World Tour’.


Byari ibicika I Stockholm muri Sweden aho Beyonce yakoreye igitaramo
