Mbere y'uko uru rugendo rw'ibitaramo rusozwa, abakunzi ba The Ben bari bamaze igihe bavuga ko umuhanzi wabo agiye kurangiza atsinze Bruce Melodie ibitego 4-0, nyuma yo kwitwara neza mu bitaramo byabereye mu turere dutandukanye.
Nyuma y'igitaramo cyabereye mu Karere ka Bugesera, cyabaye icya gatatu The Ben akagaragaza ko yitwaye neza kurusha Bruce Melodie, yavuze ko yumvise impuhwe zimwuzuye, bituma afata icyemezo cyo kurekera mugenzi we umwanya mu gitaramo cyabereye i Rubavu.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe, The Ben yavuze ko nyuma yo kurangiza igitaramo cyo mu Bugesera, yatekereje ko kuva ibitaramo byatangirira i Musanze, bigakomereza i Nyagatare no mu Bugesera yari amaze kwiharira intsinzi inshuro zose.
Yagize ati: "Turangije igitaramo cy’i Bugesera nagizemo impuhwe. Gusa na we ni umuhanzi mwiza ufite ibikorwa byinshi byiza kandi aracyakomeje kuba umuhanzi mwiza kuko ntabwo birangiriye hariya."
The Ben yanahakanye amakuru yavugaga ko we na Bruce Melodie baba barumvikanaga bagahana umwanya kugira ngo buri wese azabashe kwitwara neza mu gitaramo.
Icyakora nyuma y'igitaramo cyabereye i Rubavu kigapfundikira ibitaramo bya Summer Country Tour, The Ben yemeye ko Bruce Melodie ari we witwaye neza kumurusha.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
