Ubundi mu busanze tumenyereye ko umuhanzi mukuru akenshi ariwe uza ku rubyiniro nyuma y’abandi bose cyangwa se akaba yasoza ibitaramo cyane cyane nkibi byuruhererekane, ari nacyo uyu muhanzi aheraho avuga ko aruta mugenzi we Burna Boy.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka hagati y'abafana b'aba bahanzi ku bijyanye n'urutonde rw'uko aba bahanzi baririmbye muri iri serukiramuco. Aho Burna Boy ariwe waririmbye ku munsi wa mbere, Wizkid akaza apfundikira ibi bitaramo.
Mu gitaramo cye yakoze ku Cyumweru, Wizkid yasaga n'usubiza izo mpaka, abwira abafana ko impamvu yateganyijwe kuririmba nyuma ya Burna Boy n'abandi bahanzi ari uko ari we mwiza kurusha bose.
Yagize ati: " Wizkid munini, udasazwe ari hano. Ni yo mpamvu ibyiza bibikwa bikaza bisoza."
Aya magambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse afatwa nk'igisubizo ku bahora bamuhanganisha na Burna Boy, ashimangira ko uburyo bari bakurikiranye mu kuririmba muri Afro Nation Portugal aribyo byaciye impaka.
Ibi bibaye nyuma y'amezi make havuzwe amakuru y'uko umubano wa Wizkid na Burna Boy wajemo agatotsi, nyuma y'uko Burna Boy bivugwa ko yashwanye na DJ Tunez, usanzwe ari DJ wa Wizkid, bigatuma hahita havamo igisa na munyangire.
Wizkid na Burna Boy bombi bafatwa nk'abahanzi bakomeye muri Afurika, bafite ibigwi ku rwego mpuzamahanga. Mu myaka ishize, abafana babo bakomeje kujya impaka ku mbuga nkoranyambaga bagereranya ubwamamare bwabo, uburyo ibihangano byabo bikurikirwa, uko bitwara mu bitaramo ndetse n'uruhare rwabo mu guteza imbere umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
