Uyu muhanzi yasabye aba bombi guhuza bagashyira hamwe mu kugaragaza ko ibyabaye mu bitaramo bya The Summer Country Tour nta kibi cyari kibyihishe inyuma, ahubwo ko yari gahunda yo gutanga ibyishimo mu Banyarwanda no gukora umuziki mwiza.
Aganira na Televiziyo Rwanda, Igor mabano yagize ati: "Twakabaye twabonye amashusho bagaragara bafatanye mu biganza bombi bavuga bati, 'Wenda igikurikiyeho ni ugukorana indirimbo.' Icyo gihe twebwe turi inyuma yabo dusigara tuvuga ko bitari ihangana."
Igor Mabano yasabye aba bahanzi igikorwa cyo kugaragaza ubucuti hagati yabo nk'abahanzi banini mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda, kuko bishobora gufasha bamwe mu bafana babo bumvaga ko ibitaramo bakubutsemo byari intambara,ahubwo ko bwari bumwe mu buryo bwo gutanga ibyishimo bisendereye hifashishijwe uburyo bw'ihangana.
Igor Mabano kandi yiyunze ku barimo umuhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone, na we asaba aba bahanzi bombi kwihuriza hamwe bagakorana indirimbo, kimwe mu bikorwa bishobora kuzamura amarangamutima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda.
Yagize ati ”Nanjye ndi umwe na Chameleone, nifuza ko The Ben na Bruce bakorana indirimbo”
Bruce Melodie, The Ben, Bwiza na Kitoko ni abahanzi nyarwanda bamaze iminsi bataramira abakunzi babo mu bitaramo bya The Summer Country Tour byabereye mu Karere ka Musanze, Nyagatare, Bugesera na Rubavu.



Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
