Aritegura gukorana n’abanyarwanda! Intego za Joe Boy waraye i Kigali

Aritegura gukorana n’abanyarwanda! Intego za Joe Boy waraye i Kigali

 Dec 2, 2022 - 06:36

Umuhanzi Joe Boy nyuma yo kuvugwa ko azakora indirimbo na Ish Kevin yabihamije, anavugako akunda Bruce Melodie

Umunya Nigeria Joseph Akinwale wamamaye mu muziki nka Joe Boy yaraye asesekaye mu Rwanda aho yitegura gutaramira abazitabira igitaramo “Kigali Fiesta” kizaba ku wa 03 Ukuboza agahuriramo n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye.

Uyu musore w’imyaka 25 akigera i Kigali yabajijwe niba ajya atekereza gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda, maze adaciye hirya no hino avuga ko biri munzira.

Uyu musore yavuze ko ibiganiro bigeze kure ngo akorane indirimbo na Ish Kevin ndetse ko akunda imiririmbire ya Bruce Melodie.

Uyu muhanzi abajijwe niba hari indirimbo ya “Ish Kevin” azi, yavuze ko bigoye kuko atumva ururimi ariko bitamubuza gushima impano y’uyu muraperi.

Muri 2021 nibwo Joe Boy yahaye ubutumwa Ish Kevin buvuga ko akunda imikorere ye,  amusaba ko bakorana indirimbo ndetse byavuzwe ko uyu musore akunda cyane indirimbo “Amakosi” ya Ish Kevin.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu muhanzi yabajijwe indirimbo y’ibihe byose kuri we, atungurana avuga ko ari “Baby” yamuzamuye nyamara abantu bari biteze ko aza kuvuga “Sip Alcohol” yaciye ibintu hirya no hino.

Joe Boy azwi mu ndirimbo nyinshi nka “No body’ yakoranye na Mr Eazi na Dj Neptune, “Baby’ “Sip Alcohol’ n’izindi. Uyu musore abarizwa munzu irebere inyungu z’abahanzi ya “emPawa Africa” ya Mr Eazi, ndetse yavuze ko babanye nk’abavandimwe.