Umwamikazi w’u Bwongereza yatanze, Prince Charles yima ingoma

Umwamikazi w’u Bwongereza yatanze, Prince Charles yima ingoma

 Sep 8, 2022 - 18:02

Umwamikazi w’Ubwongereza, Elisabeth II yatanze kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeri, ku myaka 96, nyuma y’imyaka 70 yari amaze ayobora Ubwongereza. Umuhungu we mukuru Prince Charles yima ingoma yo kuyobora.

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Scotland yari asigaye ariho aba muri iyi minsi.

Umuryango we watangaje ko umwamikazi atigeze ababazwa n’umubiri ndetse ko umubiri we uzagarurwa i London mu murwa mukuru w'u Bwongereza kuwa Gatanu.

Umwamikazi atanze nyuma y’amasaha make umuryango w’u Bwami bw’u Bwongereza butangaje ko arimo koroherwa kuko hari haramutse amakuru avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Umwamikazi nyuma yo gutanga, Isi yose yabaye nk’icitse umugongo kuko yagaragaraga nk’ugifite imbaraga n’ubwo yari amaze umwaka asezerewe mu bitaro ngo yitabweho ari mu rugo iwe.

Mbere yo gutanga umwamikazi yari mu kazi ke kari aka buri munsi.

Ku wa Kabiri, Umwamikazi Elizabeth II yari yabonanye na Liz Truss watangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe. Ndetse yanabonanye na Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Boris Johnson.

Umwamikazi akimara gutanga, umuhungu we mukuru Prince Charles uherutse mu Rwanda ubugira kabiri niwe wahise yima ingoma y’ubwami bw’u Bwongereza. Charles w'imyaka 73 yari aherutse mu Rwanda mu nama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza bya Commonwealth [CHOGM] yabereye i Kigali ndetse mu cyumweru dutambutse yari yitabiriye umuhango wo kwita Izina ku nshuro ya 18.

Umwamikazi Elizabeth II akimara gutanga, mu Bwongereza habaye impinduka.

Usibye kuba Prince Charles yahise aba umwami, Radio y’igihugu BBC ari nayo yatangaje iri tangazo, yahise ihindura amabara ako kanya, aba umukara n’umweru bitandukanye n’uko ubusanzwe aba ari umutuku n’umukara.

Nyuma y’itangazo ryasubiwemo inshuro ebyiri, hahise hashyirwaho indirimbo yubahiriza igihugu yitwa God Save the Queen, mu gusabira Umwamikazi Elizabeth watanze.

Shampiyona y’umupira w’amaguru muri iki gihugu cy’u Bwongereza yari iteganyijwe muri izi mpera z’icyumweru yahise isubikwa.

Umwami w'u Bwongereza Charles yavuze ko yashenguwe n'urupfu wama we.

Yagize ati "Ndabizi urupfu rwe ni igihombo ku gihugu cyose, ubwami, kuri Commonwealth no ku bantu batagira ingano bo ku Isi.”

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Umwamikazi yatanze atababajwe n’umubiri.

Charles wabaye umwami w’u Bwongereza aherutse mu Rwanda ubugira kabiri.