Cristiano Ronaldo yahawe ikaze mu ikipe ihagaze neza mu Butariyani

Cristiano Ronaldo yahawe ikaze mu ikipe ihagaze neza mu Butariyani

 Sep 22, 2022 - 06:02

Ikipe ya Udinese iri mu makipe ayoboye muri Serie A yafunguriye imiryango Cristiano Ronaldo umaze iminsi avugwaho gushaka kuva muri Manchester United.

Ibi byaturutse ku magambo DAZN Italia iherutse gusangiza abayikurikira ku mbugankoranyambaga, akaba ari amagambo aherutse kuvugwa na Cristiano Ronaldo.

Cristiano yagize ati:"Nshaka kugera kuri byinshi. Nshaka gukina igikombe cy'isi n'amarushanwa y'iburayi. Ndumva mfite ishyaka ryinshi. Ntabwo urugendo rwange rurarangira."

Umuzamu w'ikipe ya Udinese witwa Marco Silvestri akimara kubona aya magambo, nawe yagiye kuri iyo post asaba Cristiano Ronaldo kuza muri Udinese dore ko yatangiye neza muri uyu mwaka w'imikino.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga za Udinese nabo bagiye kuri iyo post bashyira emoji y'ijisho munsi y'ibyavuzwe na Marco Silvestri.

Ibi Udinese na Marc Silvestre bavuze, bagiye bana 'tagginga' Cristiano Ronaldo kugira ngo aze kubona ko bamuhaye ikaze mu ikipe yabo.

Mu mpeshyi ishize nibwo Cristiano Ronaldo yavuzweho cyane ko yifuza kuva muri Manchester United, akajya mu ikipe yari gukina UEFA Champions league.

Ibi ntibyari gutuma Udinese igira icyo ivugana na Ronaldo, ariko ubu batangiye shampiyona neza dore ko ubu yicaye ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda imikino itanu muri irindwi yakinnye.

Kugeza n'ubu ahazaza ha Cristiano Ronaldo ntiharasobanuka neza kuko bivugwa ko no mu kwa mbere ashobora kugerageza gusohoka muri iyi kipe ya Manchester United. Kugeza ubu uyu musore amaze gutsinda igitego kimwe muri uyu mwaka w'imikino.

Ikipe ya Napoli iyoboye shampiyona ya Serie A nayo bivugwa ko ishobora kugerageza gusinyisha uyu munya-Portugal dore ko no mu mpeshyi ishize byavuzwe ko imwifuza.

Cristiano Ronaldo yagize ibihe byiza mu Butariyani akinira Juventus, dore ko yatsinze ibitego 101 mu mikino 134 yakinnye muri iyi kipe.

Cristiano yahawe ikaze muri Udinese(Image:Reuters)