Thibaut Courtois yavuze ku mahirwe afite yo kwegukana Ballon d'Or

Thibaut Courtois yavuze ku mahirwe afite yo kwegukana Ballon d'Or

 May 30, 2022 - 12:44

Umuzamu wa Real Madrid Thibaut Courtois afite icyizere gike cyo kwegukana Ballon d'Or, ariko arabizi ko bidashoboka ari umunyezamu ukinana na Benzema.

Usibye kuba Thibaut Courtois yarafashije Real Madrid cyane muri uyu mwaka w'imikino, yongera kwigaragaza cyane ku mukino wa nyuma wa Champions league birangira anabaye umukinnyi w'umukino.

Gusa nyuma y'uko kwitwara neza uyu mubirigi avuga ko ari ibidashoboka kuba yatwara Ballon d'Or ari kumwe na Karim Benzema, ndetseyemeza ko bidashoboka ku muzamu.

Aganira na Tuttomercato, Courtois yagize ati:"Ntibishoboka ku munyezamu kuba yayitwara, byongeyeho kandi akaba akinana na Karim Benzema.

"Nshobora kugera kure, ariko biragoye ko nahabwa iki gihembo.

"Kuri nge, icy'ingenzi nuko ngaruka mu rwambariro, abakinnyi bose dukinana bari barimo kuririmba izina ryange. Ibi bifite agaciro cyane kurusha igihembo ku giti cyange."

Courtois yafashije Real Madrid kwegukana Champions league(Image:Getty)

Amateka ya Ballon d'Or agaragaza ko ibyo Thibaut Courtois yavuze nta kwibeshya kurimo, kuko umuzamu wabashije gutwara Ballon d'Or ari Lev Yashin wenyine wayitwaye mu 1963, undi waje hafi ni Manuel Neuer wa Bayern Munich wabaye uwa gatatu mu 2014.

Kugeza ubu Karim Benzema niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d'Or, dore ko uyu mufaransa yatsinze ibitego 44, akanatanga imipira 15 yavuyemo ibitego mu mikino 46 yakiniye Real Madrid muri uyu mwaka w'imikino. Aha hakaba hanarimo ibitego 10 yatsinze mu mikino irindwi yo mu gukuranwamo(knockout stages) muri Champions league.

Thibaut Courtois yagize uruhare rukomeye cyane mu gufasha Real Madrid kwegukana Champions league yayo ya 14, aho yakuyemo imipira(save) ikenda yose ku mukino wa nyuma ubwo bakinaga na Liverpool. Aka ni agahigo Courtois yashyizeho kuko nta wundi muzamu urakuramo imipira ingana gutyo ku mukino wa nyuma wa Champions league, kuva mu 2003-04 iyi mibare itangiye kwegeranywa.