Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi w'Amavubi

Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi w'Amavubi

 Oct 4, 2022 - 08:00

Myugariro w"Umunyarwanda Nsabimana Aimable uherutse gutandukana na APR FC yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports.

Nsabimana Aimable yatandukanye na APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2022-23 utangira, mu gihe iyi kipe yari imaze gusinyisha Niyigena Clement wari uvuye muri Rayon Sports.

Uyu musore hamwe n'umuzamu Kwizera Olivier berekeje mu ikipe ya Jeddah SC muri Kanama ariko birangira we atayisinyiye.

Kuri ubu uyu myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi yamaze gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports kuyikinira muri shampiyona ya 2022-23, akaba ari umwe mu bazayifasha gushaka igikombe cya shampiyona babuze mu mwaka ushize.

Nsabimana Aimable yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Marines, Police FC na APR FC aherutse gutwaramo igikombe cya shampiyona.

Aimable aherutse gutandukana na APR FC(Net-photo)