Mu mukino waraye uhuje igihugu cya Zimbabwe na Guinea Conakry, nibwo amateka yanditswe ko Salima Mukansanga ariwe mugore wa mbere w'umusifuzi uyoboye umukino muri AFCON/CAN y'abagabo.
Ni umukino warangiye ikipe y'igihugu ya Zimbabwe itsinze Guinea Conakry ibitego 2-1, ariko abenshi bari bategereje kureba uko umusifuzi Salima Mukansanga yitwara kuri uwo mukino.
Ni nkuru yatumye abantu bacika ururondogoro ku Isi yose, ndetse ikora ku mutima Abanyarwanda muri rusange by'umwihariko Ange Kagame wishimiye kubona uyu Munyarwandakazi ayobora umukino, avuga ko ari ibihe bidasanzwe kuri Salima ndetse no ku bana b’abakobwa bamuhanze amaso.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika, i burayi no mu bindi bice ndetse n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga n’ubuyobozi bw’amakipe akomeye ku Isi, bacyeje u Rwanda kubera umusifuzi Mukansanga Salima Rhadia wabaye umugore wa mbere wasifuye mu gikombe cya Afurika.
Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, yishimiye uyu Munyarwandakazi wanditse amateka dore ko isanzwe inagirana ubufatanye n'u Rwanda.
Mu butumwa banyujije kuri Twitter, bugira buti “U Rwanda rukoze amateka, turakwishimiye [Mukansanga]”.
Salima Mukansanga yaraye akoze amateka(Net-photo)
















