Perezida wa FC Barcelona yemeje ko bagiye gusinyisha bamwe mu bakinnyi bayoboye isi

Perezida wa FC Barcelona yemeje ko bagiye gusinyisha bamwe mu bakinnyi bayoboye isi

 Jan 3, 2022 - 11:56

Joan Laporta uyobora FC Barcelona yatangaje ko ubu FC Barcelona yagarutse mu ruhando rw'amakipe y'ibikomerezwa mu gihe bivugwa ko ishobora no gusinyisha Erling Haaland.

Perezida wa FC Barcelona yavuze ko ubu FC Barcelona yagarutse ubwo yageragezaga kuvuga ku mahirwe ahari yo gusinyisha rutahizamu Erling Haaland.

Ibi Joan Laporta yabivuze ubwo bari bamaze gusinyisha Ferran Torres uvuye muri Manchester aho aguzwe miliyoni 46 z'amapawundi zishobora kuziyongeraho izindi umunani bitewe n'uko azitwara.

Ferran Torres kandi nawe aje nyuma y'igaruka rya Dani Alves wagarutse muri iyi kipe nyuma y'imyaka myinshi ndetse akaba ariwe mukinnyi wa mbere Xavi yazanye akigera muri iyi kipe.

Ikipe ya FC Barcelona yagiye ivugwaho ko iri mu gihe cy'ubukene bukabije aho bivugwa ko ifite amadeni arenga miliyari y'amapawundi. Ibyo bituma benshi bibaza uko yagura abakinnyi bakomeye.

Gusa umuyobozi w'iyi kipe witwa Joan Laporta yatangaje ko ubu iyi kipe yagarutse ku isoko ndetse ntiyahakana ko bashobora no kugura Erling Haaland.

Ikipe ya Borussia Dortmund iherutse kwemeza ko mukeba wa FC Barcelona ariwe Real Madrid iri mu makipe ashishikaje Erling Haaland ashobora kwerekezamo. 

Gusa mu kwezi gushize umu-agent w'uyu musore yari yaganiriye na FC Barcelona nk'imwe mu makipe Haaland ashobora kwerekezamo ava muri Borussia Dortmund.

Byitezwe ko mu mpeshyi ya 2022 Erling Haaland azava mu ikipe ya Borussia Dortmund ariko kumenya aho azerekeza byo biracyagoye cyane dore ko yifuzwa na benshi.

Amakuru yagiye hanze mu minsi ishize yavugaga ko uyu musore yifuza kuzakina muri Espagne cyane kurusha uko yakina mu Bwongereza dore ko hariyo amakipe menshi amwifuza.

Haaland yatsinze ibitego 76 mu mikino 74 amaze gukinira ikipe ya Borussia Dortmund mu myaka ibiri ishize ava muri Red Bull Salzburg.

Kuri uyu wa mbere ubwo FC Barcelona yerekanaga Ferran Torres, Joan Laporta yavuze ku kuba iyi kipe yasinyisha abakinnyi bakomeye ndetse anakomoza kuri Erling Haaland.

Joan Laporta yagize ati:"Buri muntu wese akwiye kwitegura, kuko twagarutse mu bakinnyi bakomeye ku isoko."

Iyi kipe rero ubu ishobora gusinyisha abakinnyi batandukanye nyuma yo gusaba inguzanyo muri banki ndetse bakanishyura amadeni amwe n'amwe gusa n'ubundi abo bakinnyi ntibazandikwa igihe iyi kipe itagabanyije imishahara ihemba.

Laporta yakomeje ati:"Muranyemerera kudahita mvuga amazina y'abakinnyi kuko ntacyo bitwungura ahubwo ari kubazamurira agaciro.

"Turi gukora byose ngo turusheho kwiyubaka kandi hari abakinnyi turi gukoraho.

"Dukomeje kuba igipimo. Twamaze kugaruka kandi dushaka gukora neza cyane.

"Nibyo dukora buri munsi, kugira ngo turebe ko FC Barcelona yagarura uburemere ikwiye kuba ifite.

"Ferran ni igihamya kuri ibyo. Yerekanye ko FC Barcelona ari ikipe ijyamo abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru."

Ibi byaje bihamya amakuru amazeho iminsi avuga ko iyi kipe n'ubwo ivugwamo ubukene ariko nayo iri mu makipe yasinyisha Erling Haaland.

Joan Laporta atangaza ko FC Barcelona yagarutse mu guhangana ku isoko(Net-photo)

Erling Haaland yifuzwa n'amakipe menshi(Image:Footall Espana)

Ferran Torres yerekanwe muri FC Barcelona(Image:Ruetir)